Umugabo witwa Rwigema Donasie, wari umupasiteri wizerwaga na benshi mu itorero rya ADPR, mu Murenge wa Nyamata, Akagari ka Kanazi, Umudugudu wa Musagara, yapfuye mu buryo butunguranye mu nzu y’umugore witwa Charlotte, wari ufite abana batatu.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko nyakwigendera yari asanzwe ari inshuti ya hafi ya Charlotte, ndetse ngo mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yari yaraye muri iyo nzu charlote acumbitsemo yicyumba na n’urugabiriro(saloon).
Umwe mu baturanyi yagize ati:
“Ibimenyetso byerekana ko yari yaharaye. Byamenyekanye ko yapfuye ubwo Charlotte yasubiraga mu rugo agasanga yapfuye hanyuma akajya kureba mugenzi we witwa Murungi Sonia akamubwira ati: ‘Ngwino umfashe, nararanye n’umuntu, ndabyuka musiga mu nzu ngira ngo arasinziriye, none ndamunyeganyeza ntanyeganyega.’ Ni bwo bajyanye kureba basanga yapfuye.”
Undi muturanyi nawe yagize ati:
“Byadutunguye cyane kuko twamumenye nk’umupasiteri w’inyangamugayo, ujyira inama abaturage. Twababajwe cyane n’iyi nkuru.”
Tuyizere Jean Darc, nyiri inzu Charlotte yabagamo, yavuze ko atigeze amenya byinshi ku mibanire y’abo bombi. Yagize ati:
“Charlotte ntago wamenya icyo akora. Yabyukaga kare akambwira ko agiye kumesa, rimwe na rimwe, Sinigeze menya ko ari kumwe n’uwo mupasiteri, natunguwe no kumva ko yapfiriye iwacu.”
Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko Rwigema Donasie akomoka mu muryango ukomeye, bivugwa ko ari nayo mpamvu ubuyobozi bwirinze kugira icyo butangaza ku rupfu rwe, kugeza ubu bikaba bikiri mu iperereza.
Biravugwa kandi ko nyakwigendera yari yarashatse ariko ntabyare, bikavugwa ko we n’uwo bashakanye batandukanye.
Umwe mu bamuzi yagize ati:“Yashatse umugore ariko ntibigeze babyarana. Yari afite izina rikomeye mu itorero kuko yarahanuraga. Nyuma umugore we yashatse yaje kumuta, ajya kubyara ahandi.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nyamata kugira ngo ukorweho isuzuma rigamije kumenya icyaba cyateye urupfu rwe.




