Mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyamyumba, Umurenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, haravugwa inkuru y’umusore warashwe ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, nyuma y’uko itsinda ry’abasore bamenyerewe nk’“aba Paari” rigabye ibitero ku nzego z’umutekano.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabuga, Higiro, yemeje ko Nyakwigendera witwa Nsengimana, mwene Karegeya Faustin, yari asanzwe akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko (bizwi nko gupara”) mu birombe bya Rutongo Mine.
Ku wa Gatanu mu masaha y’ijoro umusore yagerageje kujya muri ibyo birombe abarinzi baramutesha baramwirukankana .
Nyuma yo guhunga, ngo yaguye munsi y’umukingo, aho bagenzi be baje kumukura bamujyana kwa muganga, ari naho yahise atakariza ubuzima.
Nyuma y’urupfu rwe, bamwe mu bo basanzwe bakorana bavuzweho gutegura igikorwa cyo kwihorera, bashinja abarinzi ba Rutongo Mine kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo.
Umwe mu baturage wari aho yagize ati: “Nabwiye abo basore ko urupfu rw’uwo musore rwabaye ari impanuka. Ariko ntibabyumvise, bavuga ko bazihorera uwo ari we wese bazasangayo, yaba Polisi cyangwa undi muntu.”
Abaturage bavuga ko abo basore baje gushaka umuntu witwa Turatsinze, bivugwa ko ari umwe mu bakuriye abarinzi ba Rutongo mine , baramubura Ngo ubwo bari mu kabari, bahuye n’abapolisi bari mu bikorwa byabo bisanzwe maze batangira kubatera amabuye n’amacupa y’inzoga.
Polisi, ibibonye yarashe hejuru igirangi batatane biranga, ngo nyuma yo kurasa amasasu abiri mu kirere mu rwego rwo kubahagarika bikanga yafashe icyemezo cyo kurasa umwe muri abo basore wari ukomeje kubasatira, ahita ahasiga ubuzima mu gihe abandi bahise biruka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Ignace Ngirabakunzi, yemeje ibyabaye avuga ko abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi bahuye n’itsinda ry’abantu bari bafite imigambi mibi.
Yagize ati:
“Abapolisi bari mu modoka bageze mu Murenge wa Masoro bahura n’itsinda ry’abantu babateze babatera amabuye. Barashe mu kirere kugira ngo batatane, ariko ntibyagira icyo bitanga. Bakomeje kubasatira, bituma hafatwa umwanzuro wo kurasa umwe muri bo. Ibyo byabaye nyuma y’uko habayeho ukubahuka inzego z’umutekano, kandi nta mpamvu n’imwe yemewe yari ibiri inyuma y’icyo gikorwa.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda ibikorwa byose byo guhungabanya umutekano no kubangamira inzego zishinzwe kuwucunga, avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane abari inyuma y’iki gikorwa
Nyuma y’ibi bibazo, ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bufatanyije n’inzego z’umutekano bwahise butumiza inama yihutirwa igamije kurebera hamwe icyakorwa mu gukumira ibikorwa by’urugomo n’umutekano muke wagiye wigaragaza muri aka gace.
Abaturage basaba ko hakorwa ibikomeye mu guhashya itsinda ry’abitwa aba “Pari”, bavuga ko rimaze igihe riteza umutekano muke, rigatera abakozi ba Rutongo Mine ndetse n’abandi baturage batuye muri ako gace.
Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa ko guhangana n’inzego z’umutekano ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi isaba abaturage gufatanya mu kubahiriza amategeko no kurinda umutekano wabo.
Yasabye buri wese kwirinda ibikorwa bishobora kumushyira mu byago cyangwa mu makosa y’ubugizi bwa nabi.
ibi byerekana ko ikibazo cy’umutekano muke n’imyumvire mibi yo kwihorera bigihangayikishije benshi mu bice bimwe by’igihugu. Ni ngombwa ko hakorwa ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano, kugira ngo ubuzima bw’abantu n’umutuzo w’imiryango bikomeze kurindwa.
“Umutekano ni ishingiro ry’iterambere, kandi kuwurinda ni inshingano ya buri wese.”




