• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rulindo: Umugabo yenda kwicwa n’umugore yishakiye

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 6, 2025
in Amakuru
0
Rulindo: Umugabo yenda kwicwa n’umugore yishakiye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugabo witwa Irankunda Valensi utuye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Bubangu, Umurenge wa Murambi, avuga ko ku cyumweru mu gitondo yazindutse asanga afungiranywe n’umugore we mu cyumba, umugore amubwira ko nta ruhare afite ku nzu, ibintu byamubabaje cyane bituma ahitamo kumuta.

Itangazamakuru ubwo ryageragezaga kuvugana n’uyu mugabo ryasanze abayobozi bamaze kumufungurira aho yari yafungiranwe, gusa byasabye kwica urugi kugira ngo abone uko asohoka. Uyu mugabo yagize icyo avuga kuri iki kibazo ati:

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

“Uyu mugore tumaranye imyaka 10, dufitanye abana 3 — imfura ifite imyaka 10, abandi babiri ni impanga bafite imyaka 3. Natashye mvuye ku kazi ndakomanga mu cyumba, agifungura ninjira, ahita asohoka ambwira ngo ‘ndaje turebe ibyo wigize.’

Aho navuye n’isaha nahaviriye barabizi, sinabonye uko mbimusobanurira. arangije aramfungirana amasaha arenga ane, akajya ambwira ngo ‘ni wowe wifungiranye,’ ndetse anshinja ko natwaye agakapu k’amafaranga kari mu cyumba, nyamara ntayo natwaye.”

Yakomeje agira ati: “Narebye mbona ibintu bikomeye, mpitamo guhunga. Nahise nitabaza abayobozi ngo bandenganure, barebe niba bishoboka tukumvikana kuko amfitiye abana.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko ubusanzwe bari babanye mu makimbirane, ndetse ko uyu mugore afite n’abandi bafitanye ibibazo mu gace batuyemo. Yagize ati: “Ataha yiyenza cyane, abaturanyi barabizi kuko yampozaga ku nkeke. Narihanganye kubera imico ye, nibwira ko azahinduka, ariko byaranze. Nihanganye kuko natekerezaga ko amfitiye abana.”

Yakomeje avuga ko umugore we, Uwambaje Esther, ukorera mu isoko rya Nyarugenge mu bucuruzi bw’imboga, atitwara neza ku bandi bantu bo mu gace, kuko aherutse gukubita umuyobozi wari waje kwishyuza umutekano akamukomeretsa.

Uyu mugabo asaba kurenganurwa, ndetse  hakarebwa ibyakoreshejwe ku nzu bafitanye, kugira ngo na we ahabwe uruhare rwe akigendera. Yagize ati:“Nk’umuntu ufite uburenganzira ndetse n’abana dufitanye, ndasaba ko abana banjye bahabwa agaciro.”

Ku ruhande rw’uyu mugore, Uwambaje Esther, wari wafungiranye umugabo, ubwo itangazamakuru ryageragezaga kumuvugisha, yariteye amabuye hamwe na murumuna we witwa Rachel ndetse n’umuhungu we Brino (atabyaranye n’uwo mugabo).

Abaturage bashimiye inzego z’umutekano kuba zahagereye igihe, uwo mugore atarangije byinshi, ariko bavuga ko uyu muryango ukwiye gukurikiranwa kugira ngo uhabwe umurongo ngenderwaho.

Bongeraho ko Uyu mugore na murumuna we bigize ibyihebe, kuko uwo babonye baramukubita, ntibite ku rwego rwe, n’iyo yaba ari umuyobozi.

Previous Post

Muhanga: Umusaza w’imyaka 64 yasanzwe mu mugezi yapfuye

Next Post

Rulindo: Polisi yarashe umusore wari mu gatsiko k’amabandi yari yarigize akaraha kajyahe

Next Post
Rulindo: Polisi yarashe umusore wari mu gatsiko k’amabandi yari yarigize akaraha kajyahe

Rulindo: Polisi yarashe umusore wari mu gatsiko k'amabandi yari yarigize akaraha kajyahe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved