Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga bwatangaje ko umusaza w’imyaka 64 yapfiriye mu mpanuka ubwo yahanukaga ku kiraro akagwa mu mugezi.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Butare, kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025, aho uyu musaza witwa Munyandekwe Moïse yahise ahasiga ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Gihana Tharcisse, yavuze ko bakeka ko nyakwigendera yaba yari yanyweye inzoga mbere yo kunyura kuri icyo kiraro, bikaba aribyo byatumye agwa mu mazi.
Ati: “Birashoboka ko yahanyuze yasinze maze agahita ahanuka mu mugezi.”
Gitifu Gihana yongeyeho ko Munyandekwe yabaga wenyine, atari kumwe n’umugore cyangwa abana, bikaba ariyo mpamvu urupfu rwe rwatinze kumenyekana.
Nyuma y’aho byamenyekaniye, inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB bahise batabara, bajya kureba aho umurambo uri. Ubuyobozi buvuga ko umuryango wa nyakwigendera uri gukurikirana imyiteguro yo kumushyingura.
Bamwe mu baturage bavuga ko icyo kiraro cyari cyubatswe mu buryo budakwiye kandi ko bamaze igihe basaba ubuyobozi kugifasha kugisana kubera umutekano muke wacyo.
Kuri ubu, umurambo wa Munyandekwe uracyari hafi y’aho yaguyeye mu gihe RIB ikomeje iperereza ku byateye uru rupfu.




