Niyonizeye Emmanuel w’imyaka 23, ukomoka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, nyuma yo gukoresha amayeri akiba amafaranga 120,000 Frw kuri konti ya Mobile Money y’umukobwa witwa Turikumwenimana Dorcas, ucururiza muri uwo murenge mu Mudugudu wa Nyamirango.
Turikumwenimana avuga ko uwo musore yamusabye kumushyirira amafaranga 1,000 Frw kuri telefoni ye, maze amuha telefone ngo yandikemo nimero.
Ati: “Namusabye kwandika nimero, ariko mu gihe nari nyimutayeho gato, sinzi uko yabigenje, ahita yinjiza umubare w’ibanga anyiba 120,000 Frw.”
Akomeza agira ati: “Yampaye telefoni arangije, ndebye nsanga amafaranga yanjye abuze. Nahise mufata, ndangije ndatabaza, abaturage baraza baramfasha, duhamagara ubuyobozi n’inzego z’umutekano baraza baramutwara, amafaranga yanjye bayansubiza.”
Uyu mukobwa yasabye bagenzi be bakora ubucuruzi bwa Mobile Money kugira amakenga, bakirinda abantu baza bababeshya ngo bashaka koherezwa amafaranga, kuko akenshi baba ari abajura bakoresha amayeri.
Kayumba Claver, utuye muri ako gace, yavuze ko ubu bujura bukoresheje ikoranabuhanga bumaze gufata intera, asaba ko abaturage bakomeza gusobanurirwa uburyo bwo kwirinda. Ati: “Hari abajya bahamagara abaturage bababwira ko amafaranga yabo yayobye, abandi bakabashuka ngo babagurize cyangwa babatera ubwoba ngo nibatabaha amafaranga barafunga simukadi zabo. Ibyo byose ni uburiganya tugomba kwirinda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Uwizeye Josiane, yemeje ko uwo musore yahise atabwa muri yombi akimara gufatirwa mu cyuho. Yavuze ko Niyonizeye yemeye ko akorana n’undi witwa Iradukunda Pacifique utuye mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, abandi bafatanyacyaha bakaba bagikurikiranwa.
Yasoje agira ati: “Turashimira cyane uyu mukobwa wagaragaje ubutwari akafata umutekamutwe. Dukomeje gusaba abaturage kwitwararika, no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abafite izo ngeso bafatwe batarakomeza kwambura abandi.”





