Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu muri Muhanga habereye impanuka ikomeye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ifite plaque RAI 312 X yagongaga umunyonzi, imusiga arembye cyane.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, munsi y’Ishuri rya Muzika, hafi y’ibitaro bya Kabgayi, mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ababonye ibyabaye babwiye Umuseke ko iyo modoka yavaga i Kigali yerekeza mu Ruhango, mu gace kazwi nka ku Buhanda.
Bavuga ko umunyonzi wari utwaye igare yaturukaga mu Mujyi wa Muhanga afite umuvuduko mwinshi, akaza kwinjira mu nzira imodoka yari irimo, bigatuma ayitambika imbere ikamugonga.
Umwe mu baturage yagize ati:
> “Umushoferi yari amaze kumubona agerageza guhunga ariko umunyonzi yaramwitambitse, bigera aho amwinjiramo.”
Ngendahimana Placide, umushoferi wari utwaye iyo Coaster, nawe yemeje ko yagerageje guhunga ariko biranga.
> “Uwari ku igare yavaga mu Mujyi wa Muhanga, afite umuvuduko ukomeye cyane, birangira yituye ku modoka,” .
yakomeretse bikomeye, kandi bivugwa ko nta byangombwa yari afite. Bamwe mu baturage bo hafi bavuga ko ashobora kuba akomoka mu gace ka Mpanga mu Karere ka Ruhango, ariko imyirondoro ye ntiramenyekana neza.
Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise ihagera itangira iperereza, ndetse inahamagaza Ambulance yo mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo imujyane kwa muganga.





