Umutwe wa Hamas watangaje ko wemeye kurekura Abanya-Israel bose wafunze, yaba abakiri bazima cyangwa abapfuye, mu rwego rwo gushyigikira gahunda nshya y’amahoro yatangajwe na Perezida Donald Trump.
Ibi byatangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025, nyuma y’uko Trump asabye impande zombi kugera ku bumvikane bitarenze ku Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025.
Hamas yavuze ko yiteguye gukorana n’abahuza mu biganiro bigamije gushyira mu bikorwa gahunda y’amahoro ya Trump.
Trump yishimiye iki cyemezo, abinyuza ku rubuga Truth Social, aho yagize ati:
> “Dushingiye ku itangazo rya Hamas, biragaragara ko hari icyizere cy’amahoro arambye. Israel igomba guhita ihagarika ibitero kuri Gaza kugira ngo imfungwa zibohorwe vuba kandi mu mutekano.”
Mu mashusho yashyize hanze, Trump yongeyeho ko ari umunsi ukomeye ushobora guhindura amateka y’intambara ya Gaza.
Amakuru avuga ko Hamas igifite imfungwa 48 z’Abanya-Israel, aho 20 muri bo aribo bikekwa ko bakiri bazima.
Ku ruhande rwa Israel, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu byatangaje ko igihugu cyiteguye guhita gishyira mu bikorwa icyiciro cya mbere cya gahunda ya Trump, kandi ko kizakorana bya hafi n’Amerika mu kurangiza intambara.
Israel nayo yemeye kurekura imfungwa 250 z’Abanye-Palestine bari barakatiwe burundu, ndetse n’abandi 1700 bafashwe nyuma y’igitero cya Hamas cyo mu 2023.
Gahunda nshya ya Trump ivuga ko ibitero kuri Gaza bigomba guhagarara, imfungwa zigafungurwa mu masaha 72, kandi nta muntu uzahatirwa kwimuka. Iyi gahunda ishobora gufungura inzira y’ubwigenge bwa Palestine, ariko ibyo ntibirahabwa umugisha wose.
Nubwo bimeze bityo, Hamas ntiyigeze igaragaza ubushake bwo gushyira intwaro hasi, kimwe mu byasabwe na Amerika na Israel, bikaba bishobora kugorana mu biganiro.
Ibihugu nka Misiri, Qatar na Loni byagaragaje ko bishimira iyi ntambwe nk’ishobora kuba intangiriro y’amahoro arambye mu karere ka Gaza.




