Uwitonze Sonia Rolland, Umunyarwandakazi wabaye Miss France mu 2000 ndetse akaba n’umukinnyi wa filimi uzwi, aherutse kurushingana n’umufaransa Guillaume Gabriel, nawe ukomeye mu ruganda rwa sinema i Burayi. Ubukwe bwabo bwabaye mu kwezi gushize, bukurikirwa n’amafoto yatangajwe n’itangazamakuru.
Ibirori nyamukuru byabereye mu rusengero rwa Saint-Jacques d’Illiers-Combray, aho basezeranye imbere y’Imana ku wa 21 Nzeri 2025. Umunsi wabanje, ku wa 20 Nzeri, hakaba habaye umuhango wa gakondo wagaragaje umuco nyarwanda, aho Sonia yari yambaye imyambaro ya Kinyarwanda.
Mu birori byabo kandi hanagaragayemo abana be, Tess na Kahin, bishimiye cyane guherekeza umubyeyi wabo mu rugendo rushya rw’ubuzima.
Nk’uko byagaragajwe n’amafoto yasohowe na Paris Match, uyu muryango mushya wagaragaye urimo akanyamuneza n’urukundo. Ubukwe bubaye nyuma y’igihe gito aba bombi basuye u Rwanda mu kwezi kwa Mutarama 2025, aho bagiriye ingendo mu bikorwa bitandukanye birimo gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Sonia yavuze ko urukundo rwe na Guillaume rwubatse ku kwihangana n’ubwitange kuko bamaze imyaka 20 bari mu munyenga. Yagize ati:
“Twakundanye kera ariko twaburaga umwanya wo kubihamya mu buryo bwemewe. Nta mugabo nabonye wihanganye nk’uwe. Byarangiye nemeye ko ari we muntu w’ubuzima bwanjye.”





