Mu karere ka Minjar Sheknora, mu birometero bisaga 70 uvuye i Addis Ababa, habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu 30, abandi barenga 200 barakomereka, nyuma y’uko ibikoresho by’ubwubatsi byari bifashe ku rusengero rwa Arerti Mariam bibaguye hejuru
Ibi byabaye mu gihe ibihumbi by’abakirisitu bari bateraniye mu muhango ngarukamwaka wo kwizihiza Mutagatifu Mariya, mu rwego rwa Kiliziya Ortodokisi ya Ethiopia.
Umupolisi witwa Ahmed Gebeyehu yemeje ko umubare w’abaguye muri iyo mpanuka ushobora kuzamuka, kuko hari abakiri munsi y’ibikoresho byashenyutse. Abarokotse bavuze ko abapfuye bari hagati y’imyaka 25 na 80.
Uwitabiriye uwo muhango yagize ati: “Igice kinini cy’urusengero cyikubise hasi. Twumvise amajwi akomeye y’ibyuma n’ibiti byikubita hasi abantu batangira guhunga buri wese ashaka kurokoka.”
Abakomeretse bikomeye bahise bajyanwa mu bitaro bikuru byo mu murwa mukuru, abandi bahabwa ubutabazi bw’ibanze hafi y’ahabereye ibyago.
Guverinoma ya Ethiopia ibinyujije kuri televiziyo y’igihugu EBC, yihanganishije imiryango yabuze ababo, inavuga ko izafata ingamba zikomeye zo kongera umutekano mu bikorwa by’ubwubatsi.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza icyuho mu gukurikiza amategeko agenga umutekano w’abakozi n’ubuzima bw’abaturage mu mishinga yo kubaka, ikibazo cyakomeje guhangayikisha igihugu.




