Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CCDH) watangaje ko urubanza rwakatiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila rutari rugamije ubutabera, ahubwo rwashingiye ku kwihorera no ku nyungu za politiki.
Ku wa 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa RDC rwemeje ko Kabila, wayoboye igihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ahamwa n’ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu, kugambanira igihugu no kuyobora umutwe w’ingabo zitemewe. Urukiko rwanzuye ko ahanishwa urupfu, ndetse rukamutegeka kwishyura indishyi za miliyari 33 z’amadolari ku byangijwe n’ihuriro AFC/M23, bavuga ko yari ariyoboye.
Umuyobozi wa CCDH, Eloi Lubilansam, yavuze ko uru rubanza rutubahirije uburenganzira bw’uregwa, rukabogama kandi rugamije kwihorera. Yagize ati: “Ubutabera ntibugomba guhinduka igikoresho cya politiki cyangwa uburyo bwo kwihimura.”
Ku ruhande rw’ishyaka PPRD rya Kabila, umunyamabanga mukuru wungirije Ferdinand Kambere yavuze ko iki gihano ari intwaro yo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Yavuze ko rugamije gusebya umuyobozi wahoze aharanira ubwiyunge n’amahoro mu gihugu.
Kambere yagize ati: “Ibyo Kabila ashinjwa nta shingiro bifite. Ni politiki yo kumuharabika no kumuca intege.”
Kabila we ku wa 2 Nzeri yari yatangaje ko ibirego byose byashyizwe kuri we ari ibinyoma bidafite gihamya.




