Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 bagomba kwitabira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025, rikaba ryaragaragaje impinduka, aho bamwe mu bakinnyi bakunze guhamagarwa nka Omborenga Fitina, Niyigena Clément na Ngwabije Bryan batagaragaye kuri uru rutonde.
Umwiherero uteganyijwe kuzatangira nyuma y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, biteganyijwe ko izasozwa mu mpera z’iki cyumweru. Ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, abakinnyi bahamagawe bazatangira kurara mu mwiherero, uretse abakina hanze y’igihugu bazaza nyuma.
Abakinnyi bahamagawe barimo: Ntwari Fiacre, Ishimwe Pierre, Buhake Twizere Clément, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Nshimiyimana Emmanuel, Nkurikiyimana Darryl Nganji, Byiringiro Gilbert, Kavita Phanuel Mabaya na Ishimwe Anicet.
Abandi ni: Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Hamon Aly-Enzo, Mugisha Gilbert, Gitego Arthur, Kwizera Jojea, Joy-Lance Mickels, Nshuti Innocent na Biramahire Abeddy.




