Madamu Jeannette Kagame yongeye gusangiza Abanyarwanda ubutumwa bwibanda ku muryango, yibutsa ko kuba umubyeyi ari umugisha udasanzwe kandi ko abana ari impano ikomeye ikwiye kwitabwaho.
Umwana ni umugisha
Mu butumwa bwe, yagize ati: “Umwana ni ‘umugisha’! Nagira ngo munkundire tujyane mu rugendo rwe rwa mbere kugira ngo twumve ukuntu ntakiruta umwana! Uko agerageza gupfumbata urutoki rw’umubyeyi mu gapfunsi ke k’umwana ukivuka; wumva muri we umutekano. N’umubyeyi kandi nawe ni uko, yifuza kumuhora hafi. Yemwe n’iyo amaze gukura, umwana akomeza kuba umwana imbere y’umubyeyi.”
Yibukije ko umubyeyi akunda umwana we kurusha ubuzima bwe bwite, n’ubwo rimwe na rimwe bigaragara nk’aho ababyeyi babacunga cyane cyangwa babacyaha, ariko byose bishingiye ku rukundo no ku kwifuriza abana ejo hazaza heza.
Uruhare rw’umuryango
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko impamvu akunda kwandika ku muryango ari uko ubumwe bwawo ari ishingiro ry’igihugu gitekanye.
Ati: “Iyo nandika rero, ntabwo ari uko mba mfite ibisubizo byose, ahubwo ni ukugira ngo tuganire kandi tujye inama. Uyu munsi nifuje ko tuganira ku kurera, turerera mu muryango utekanye, turera abakotanira u Rwanda!”
Yagarutse ku bibazo ababyeyi bahura nabyo mu kurera, ashimangira ko nta mwana uhitamo aho avukira nk’uko n’ababyeyi badahitamo abana babo. Yibajije niba koko kurera neza bishoboka, asaba ko ababyeyi bareka kwita abana amazina abatesha agaciro ahubwo bakabubakira icyizere.
Ineza mu burere
Mu butumwa bwe, Jeannette Kagame yasobanuye ko uburere bukwiriye ari ubudahutaza, n’igihe umwana afite imyitwarire itamenyerewe. Yavuze ko kenshi abana bashyirwa mu byiciro cyangwa bakitwa amazina nk’“umwana ucecetse” cyangwa “ugoye”, nyamara ibyo bigasiga ibikomere mu marangamutima yabo.
Ati: “Twibagirwa ko buri mwana afite imiterere ye bwite n’impano ze, kandi n’imyitwarire tubonana abana iba ifite aho ihurira n’imiryango bakomokamo.”
Yashimangiye ko ababyeyi bakwiye kwiga gukosoza ineza, batagambiriye gukoza isoni abana, ahubwo bakabaha umwanya wo gukura, gukora no gukosorwa mu rukundo.
Gutoza indangagaciro
Madamu Jeannette Kagame yibukije ko umwana wahawe uburere bwiza atavuka atarabona ibigeragezo, ahubwo ni uwo werekanywe urukundo, agatozwa kugira impuhwe, icyizere n’inzozi zagutse.
Ati: “Umwana ufite uburere bwiza ntabwo ari umwana warinzwe ibibi cyangwa utarahuye n’ubuzima bugoye, ahubwo ni umwana weretswe urukundo, agatozwa kugira impuhwe, kwigirira icyizere, kugira inzozi zagutse n’ishyaka. Byongeye kandi akigishwa ko gukosa atari iherezo ry’ubuzima, ko ahubwo akwiye kubikuramo isomo rimwubaka.”
Umuryango n’ishingiro ry’igihugu
Yasoje ubutumwa bwe yibutsa ko umuryango ari ishingiro ry’igihugu, asaba buri wese kwita ku mwana wese nk’uwe.
Ati: “Niba koko twifuza kurera abana bazavamo Abanyarwanda bashoboye, badaterwa ubwoba n’ingorane z’ubuzima, ahubwo bahora bashakisha, batekereza icyazana impinduka nziza, dukwiye kububakamo ubudaheranwa. … Umuryango ni ishingiro ry’igihugu. Ubudasa bw’igihugu buhera mu muryango!”
Madamu Jeannette Kagame yashimiye abamuteze amatwi, abifuriza gukomeza kugira umunsi mwiza wo gukunda igihugu.




