Minisitiri w’Intebe wa Qatar yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gufasha mu rugendo rwo gushaka uburyo intambara yo muri Gaza yarangira, nyuma y’uko Israel isabye imbabazi ku gitero cyagabwe i Doha.
Iki gitero, cyabaye mu ntangiriro za Nzeri, cyari kigamije kwica bamwe mu bayobozi ba Hamas. Ariko Hamas yatangaje ko abayobozi bayo nta na umwe wagezweho n’icyo gitero.
Mu kiganiro cyahuje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, Netanyahu yemeye ko icyo gitero cyishe umuturage n’umupolisi ba Qatar ndetse kikanahungabanya ubusugire bw’icyo gihugu. Yavuze ko Israel itazongera kugaba ibitero nk’ibi ku butaka bwa Qatar.
Israel yakoresheje indege 15 za gisirikare zarashe ibisasu 10 bigamije kwibasira aho Hamas bivugwa ko yari iteraniye. Iki gitero cyamaganywe n’ibihugu byinshi, mu gihe Qatar yari yamaze gutangaza ko izihorera keretse Israel isabye imbabazi ikemera amakosa yakoze.
Nyuma yo kuganira n’abayobozi ba Qatar, Israel ndetse na Amerika, Perezida Trump yahise atangaza umushinga w’ingingo 20 ugamije guhagarika intambara muri Gaza. Trump yavuze ko amasezerano y’amahoro ari hafi kugerwaho, asaba Hamas kwemera ibisabwa kugira ngo byashyirwe mu bikorwa.
Netanyahu yatangaje ko yishyigikiye uwo mushinga kimwe n’ibihugu umunani by’Abarabu n’Abayisilamu, harimo na Qatar, kandi ko kopi yawo yoherejwe no ku bayobozi ba Hamas bari i Doha.




