Ikipe y’Igihugu y’Afurika y’Epfo, Bafana Bafana, yakuweho amanota atatu ndetse inacibwa ihazabu ya 12,000$ kubera gukinisha Teboho Mokoena wari umaze kubona amakarita abiri y’umuhondo, bityo akaba atari yemerewe kugaragara mu mukino bahuyemo na Lesotho.
Iri tsinda C riri gukinirwa itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 rihuriyemo u Rwanda, Afurika y’Epfo, Bénin, Nigeria, Lesotho na Zimbabwe.
Nyuma y’iki cyemezo, Bénin ni yo iyoboye itsinda n’amanota 14, ikurikirwa na Afurika y’Epfo inganya nayo amanota ariko ikaza ku mwanya wa kabiri kubera igihano yahawe. Nigeria iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 11, inganya na Rwanda ruri ku mwanya wa kane. Lesotho ifite amanota 9 naho Zimbabwe ikaba ariyo ya nyuma n’amanota 4 mu mikino 8 imaze gukinwa.




