Mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi mu Kagari ka Kijabagwe, abaturage baho batunguwe no kubona babyutse basanga ibendera ry’Akagari ryibwe.
Bamwe mu batuye muri ako Kagari bavuze ko kuba iri bendera ryibwe bishobora kuba byatewe n’uko Akagari kararirwa n’umunyerondo umwe gusa, bityo uwaryibye akamuca murihumye mu gihe yari asinziriye.
Abaganiriye n’itangazamakuru bagize bati: “Twebwe abaturage turarengana kuko iri darapo ryibwe inshuro ya kabiri. N’ubu, ucyekwa ko aryibye ni na we wari waracyekwagaho ubujura bwa mbere. Dusaba inzego z’umutekano kutuba hafi, kuko aho hantu hari mu rotoki no mu bisheke, bikwiye gucungirwa umutekano n’inzego zibishinzwe, si abanyerondo bonyine.”
Undi muturage yongeyeho ati: “Bidutera ubwoba cyane. Abantu bo muri Gitarama bakunda kwambuka bakaza inaha bakambura abaturage. Njye baranteze banyambura telefoni bansiga mu muferege, ntabarwa n’abamotari. Icyo dusaba inzego z’umutekano ni uko zadushakira umutekano kuko hano hari abahigi n’abanywa ibiyobyabwenge. Nibadukorere ubuvugizi iki kibazo gicyemuke. Dutanga amafaranga y’umutekano ariko ntidufite abanyerondo bahagije. Iyo umuntu ageze aho kwiba ibendera aciye murihumye inzego z’umutekano, bigaragaza ko ikibazo gikomeye gihari.”
Abaturage bavuga ko bafite impungenge nyinshi, basaba inzego z’umutekano kongera abacunga umutekano, aho bamwe barara ku Kagari abandi bakarara muri Santere ya Kijabagwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye itangazamakuru ko ucyekwaho kwiba ibendera ry’igihugu yamaze gufatwa, ariko ntiyigeze atangaza imyirondoro ye, avuga ko iperereza rikomeje. Yagize ati: “Kubufatanye n’abaturage, ibendera ryabonetse. Abaturarwanda barasabwa kubaha no kurinda ibirango by’igihugu, bakirinda kubyangiza.”
Itegeko rigena imikoreshereze y’ibendera ry’igihugu ryavuguruwe, hongerwamo ibihano ku bantu bakora ibyaha nkibyo Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nº42/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rihindura Itegeko Nº34/2008 ryo kuwa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa ry’ibendera ry’igihugu, uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.




