• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kayonza: Umugabo yashatse umugore bakora ubukwe bageze murugo umugore aramwima bucya umwe yahukana

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 27, 2025
in Amakuru
0
Kayonza: Umugabo yashatse umugore bakora ubukwe bageze murugo umugore aramwima bucya umwe yahukana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Rusave, Umurenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, haravugwa inkuru iteye agahinda y’umugabo witwa Muhawenimana Boniface, w’imyaka 38, wari umaze icyumweru ashatse umugore, nyuma umugeni akamwihakana akajya iwabo.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko Boniface yashatse Tumukunde Alice, w’imyaka 20, ku wa 13 Nzeri 2025, habaho imihango y’ubukwe isanzwe, ariko bageze mu rugo bigatangira kugorana umugeni yima umugabo.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Umwe mu baturage yagize ati:“Twasabye umugeni, turamukwa, barasezerana mu itorero. Ariko bageze mu rugo umugeni yanga kuryamana n’umugabo. Ntibyatinze birangira yahukanye.”

Undi muturage na we ati:“Umugeni yazanye umwana, akajya amushyira hagati ye n’umugabo. Byageze n’aho hari umushyitsi winjiye bagira ngo agiye kubasura, ariko aza gusohokana umugeni atwara ibintu byose.”

Boniface avuga ko yakundanye na Tumukunde mu gihe cy’amezi umunani, bagasaba, bagakwa ndetse bakanasezerana mu rusengero, ariko akavuga ko kuva bajya mu rugo umugeni atigeze yemera kubana na we nk’umugore n’umugabo.

Yagize ati:“Tumaze gusezerana twageze mu rugo akuramo agatimba,  duherukana ubwo turi mu gisharagati kuko sinari bumuhozeho umugozi. Umwana we yararaga ku nzu, we akaryama hagati yiziritse imyenda nkuwayiziritse igiti, kumwegera bikaba intambara. Nta na rimwe yambwiye impamvu.”

Ku ruhande rwe, Tumukunde Alice yavuze ko ibyo yabonye bitandukanye n’ibyo yari yijejwe n’abo bamurangiye Boniface.

Yagize ati:“Uwo muntu ntituziyanaga cyane, baramundangiye. Naje kumusura banyereka amazu atari yo. Nagiye kubana na we nsanga ntago bimeze nk’uko bambwiraga. Nagerageje kubyihanganira ariko biranga. Ikintu nasabaga cyose ntiyabashaga kukinkorera, mpitamo kujyenda ntacyo nabijyanye, nabisizeyo.”

Hari abaturage bavuga ko icyatumye Alice yanga kubana na Boniface ari uko yasanze ubukene bukabije bwugarije uyu mugabo. Umwe yagize ati:
“Yatekerezaga ko agiye mu nzu y’agacurama asanga ari mu nzu isanzwe iciriritse. Aho yahise avuga ko umuranga yamubeshye, ko bamubwiye ko umugabo afite ibintu byinshi, ariko agezeyo asanga ntacyo afite.”

Sebukwe wa Alice we avuga ko yatakaje byinshi mu bukwe, harimo amafaranga y’inkwano angana n’ibihumbi 700 Frw, akifuza ko yasubizwa ibyo yatakaje.

Yagize ati:
“Ndasaba ko bansubiza ibyo natanze byose, cyane cyane amafaranga y’inkwano n’ibindi byose.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murama bwo bwatangaje ko icyo kibazo butari bukizi, ariko buvuga ko bugiye kugikurikirana kugira ngo hamenyekane ukuri.

Umwe mu bayobozi yagize ati:
“Icyo kibazo ntabwo twari tukizi, ariko tugiye kugikurikirana turebe uko byagenze.”

Bamwe mu baturage bagarutse kuri iki kibazo bavuga ko Alice yasuzuguye umuco nyarwanda, kuko nta mugeni wemera gusabwa, agakobwa, agasezerana, hanyuma akanga kubana n’uwo bashyingiranywe.

Boniface, ugaragara nk’uwacitse intege, yavuze ko atari ubwa mbere ahuye n’ibi, kuko yanigeze gushaka abandi bagore bikanga. Yanasobanuye ko afite umwana w’imyaka 18 yabyaye mbere, naho Alice we akaba yarazanye umwana w’imyaka 2.

Previous Post

Kamonyi: Umusore w’imyaka 23 yafatiwe mu cyuho asambanya umwana w’imyaka 4

Next Post

Shyorongi: Umunyerondo urinda ku Kagali bamuciye mu rihumye bamwiba ibendera

Next Post
Shyorongi: Umunyerondo urinda ku Kagali bamuciye mu rihumye bamwiba ibendera

Shyorongi: Umunyerondo urinda ku Kagali bamuciye mu rihumye bamwiba ibendera

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved