• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rusizi:Umuyobozi w’umudugudu yavanwe mu nzu yendaga kumugwaho ashyirwa muyindi

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 26, 2025
in Amakuru
0
Rusizi:Umuyobozi w’umudugudu yavanwe mu nzu yendaga kumugwaho ashyirwa muyindi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Sindayiheba Alex, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uyobora Umudugudu wa Kabutimbiri mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, yashyikirijwe inzu nshya nyuma yo kumara imyaka atuye mu icumbi rishaje cyane.

Iyo nzu yubatswe ku bufatanye bwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyoseze Gatolika ya Cyangugu n’Akarere ka Rusizi.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Sindayiheba yibuka ko inzu yari atuyemo yari igisakaje amabati yahawe na HCR ubwo yari avuye mu nkambi ya Nyarushishi mu 1994, aho yanyagirwaga bikamusaba kujya kugamisha ibikoresho mu baturanyi. Ati:

“Nibyo koko nabaga mu nzu imeze nka nyakatsi. Iyo imvura yagwaga natwikiraga amashashi hejuru kugira ngo tutanyagirwa, kandi hari ubwo nagendaga kubitsa ibikoresho bimwe mu baturanyi begeranye nanjye.”

Uyu muyobozi avuga ko nubwo yari mu bibazo, atigeze yishyira ku rutonde rw’abagombaga kubakirwa kuko atashakaga ko abaturage ayobora bamufata nk’uwikunda. Ati:

“Twatojwe ko umuyobozi adashyira imbere inyungu ze. Niyo mpamvu nigeze kwanga gushyira izina ryanjye ku rutonde rw’ababaye, kugira ngo bitazafatwa nko gukura abaturage mu byabo.”

Umugore we, Uzayisenga Jeannette, ufite abana barindwi na we yemeza ko bari babayeho mu buzima bugoranye. Yagize ati:

“Imvura yagwaga tugatega amazi mu nzu, amabati yari yarashaje cyane. Ariko ubu dufite aho kuba heza, bigiye kudufasha gutekereza ku bindi bikorwa by’iterambere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Francine Mukakalisa, yashimye ubunyangamugayo bwa Sindayiheba wanze kwifashisha umwanya afite ngo abone inzu mbere y’abandi. Ati:

“Hari abayobozi bamwe banyura mu nzira z’ubusamo bakiyubakira inzu, ariko we yanze kwirutisha abaturage ayobora. Nibyo twakwita ubunyangamugayo.”

Padiri Irakoze Hyacinthe, wahoze ayobora Caritas n’Ubutabera n’Amahoro muri Diyoseze ya Cyangugu, yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu buryo Kiliziya ishyira mu bikorwa ubutumwa bwayo. Ati:

“Twasabye umurenge badutoranyiriza uwo gufasha, tumwubakira inzu inoze. Tuyimuhaye irimo ibikoresho by’ibanze n’ibiribwa bike. Roho nziza ikwiye gutura mu mubiri mwiza, naho umubiri mwiza ukabaho ahantu heza.”

Inzu yubakiwe umuryango wa Sindayiheba ifite agaciro ka miliyoni 8,5 Frw irimo n’ibikoresho by’imbere. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bugifite abaturage 140 badafite aho kuba n’abandi barenga 1,200 bafite amazu ameze nabi. Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyoseze ya Cyangugu nayo itangaza ko muri uyu mwaka w’ubutumwa izubakira imiryango ine itishoboye, babiri bo muri Rusizi n’abandi babiri muri Nyamasheke.

Inzu yubakowe nshyashya

Previous Post

Umukinnyi w’u Rwanda yasezeye muri shampiyona y’Isi y’Amagare

Next Post

Nyanza: Umukecuru w’imyaka 64 yagiye kurega asanga ahubwo niwe bategereje bamwakirana yombi baramugumana

Next Post
Nyanza: Umukecuru w’imyaka 64 yagiye kurega asanga ahubwo niwe bategereje bamwakirana yombi baramugumana

Nyanza: Umukecuru w'imyaka 64 yagiye kurega asanga ahubwo niwe bategereje bamwakirana yombi baramugumana

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved