Umukinnyi w’u Rwanda, Mugisha Moïse, wari uteganyijwe kwitabira isiganwa ryo mu muhanda [Road Race] mu cyiciro cy’abagabo muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, ntazaboneka mu bakinnyi bazakina kuko agiye kuvurwa ikibazo cy’amenyo kimubuza no gukora imyitozo.
Ibi byemejwe ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, ubwo hamenyekanaga ko Byukusenge Patrick azamusimbura ku rutonde rw’abakinnyi b’u Rwanda bazahagararira igihugu ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri.
Mugisha yari yarakinnye mu irushanwa rya Tour du Rwanda 2025 muri Gashyantare, aho yagize impanuka agahura n’ububabare ku menyo abiri y’imbere, ariko ntibyamuviriyemo guhagarika gukina. Nyuma yo gukina umunsi wa mbere w’isiganwa ry’abagabo bakuru [Men Elite Individual Time Trial], aho yarangije ku mwanya wa 31, ububabare bwakomeje gukara ku buryo atabonaga ubushobozi bwo gukora imyitozo.
Yajyanywe ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal kugira ngo avurwe “infection” mu menyo. Mugisha yavuze ko ubu azashyira imbaraga mu masiganwa y’Afurika azakurikiraho, avuga ko intego ye ari Shampiyona Nyafurika.
Ku irushanwa ryo ku Cyumweru, u Rwanda ruzahagararwamo abakinnyi batanu, aribo: Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Byukusenge Patrick, Muhoza Eric, Nkundabera Eric ndetse na Nsengiyumva Shemu.





