• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Siporo

Umuvugizi w’abafana b’ikipe ya APR Jangwani yahakanye yivuye inyuma ibimaze iminsi bimuvugwaho

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 25, 2025
in Siporo
0
Umuvugizi w’abafana b’ikipe ya APR Jangwani yahakanye yivuye inyuma ibimaze iminsi bimuvugwaho
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umufana ukomeye wa APR FC, Mugisha Frank uzwi cyane nka Jangwani, yahakanye amakuru aherutse gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko yaba agiye kwerekeza muri Rayon Sports. Yagize ati nta kintu na kimwe cyankura kuri nyamukandagira, ikibuga yahimbarijweho imyaka myinshi.

Ibi yabivugiye mu nama yahuje Ubuyobozi bwa APR FC n’abahagarariye abafana bayo, inama yari igamije gutegura neza umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League iyi kipe izahuramo na Pyramids FC yo mu Misiri.

Related posts

Leonidas Ndayisaba wari umenyerewe mu biganiro by’imikino hano mu Rwanda yagiye ku yindi Radio

Leonidas Ndayisaba wari umenyerewe mu biganiro by’imikino hano mu Rwanda yagiye ku yindi Radio

March 16, 2026
FERWAFA yafashe umwanzuro ku kibazo cyateje impagarara ku mukino wa APR FC na Al-Merrikh

FERWAFA yafashe umwanzuro ku kibazo cyateje impagarara ku mukino wa APR FC na Al-Merrikh

January 20, 2026

Jangwani wari umaze igihe afunze, yongeye kwitabira ibikorwa by’abafana nyuma yo kurekurwa, yakirwa mu byishimo byinshi n’abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo bamugaragarije ko bakiri inyuma ye nk’uko byahoze.

Mu ijambo rye, yashimiye Perezida w’ikipe, Brig Gen Deo Rusanganwa, amwizeza ko uyu mwaka abafana bazashyigikira ikipe kurusha uko byari byifashe umwaka ushize. Yanaboneyeho kunoza amakuru yavugaga ko yaba ari mu nzira yo kwerekeza mu mukeba w’ibihe byose, Rayon Sports.

Ubuyobozi bwa APR FC bwakoresheje iyi nama bunatangaza ibiciro byo kwinjira ku mukino uzabera i Kigali: itike ya make ni 5,000 Frw, ahandi ni 10,000 Frw, ahatwikiriye 20,000 Frw naho VVIP ikaba 30,000 Frw.

Previous Post

Musanze: Abahoraga baribata imyaka y’abaturage ngo bashaka zahabu baguwe gitumo na Drone

Next Post

Huye: Rurageretse hagati y’abanyerondo n’abaturage

Next Post
Huye: Rurageretse hagati y’abanyerondo n’abaturage

Huye: Rurageretse hagati y'abanyerondo n'abaturage

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved