Umufana ukomeye wa APR FC, Mugisha Frank uzwi cyane nka Jangwani, yahakanye amakuru aherutse gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko yaba agiye kwerekeza muri Rayon Sports. Yagize ati nta kintu na kimwe cyankura kuri nyamukandagira, ikibuga yahimbarijweho imyaka myinshi.
Ibi yabivugiye mu nama yahuje Ubuyobozi bwa APR FC n’abahagarariye abafana bayo, inama yari igamije gutegura neza umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League iyi kipe izahuramo na Pyramids FC yo mu Misiri.
Jangwani wari umaze igihe afunze, yongeye kwitabira ibikorwa by’abafana nyuma yo kurekurwa, yakirwa mu byishimo byinshi n’abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo bamugaragarije ko bakiri inyuma ye nk’uko byahoze.
Mu ijambo rye, yashimiye Perezida w’ikipe, Brig Gen Deo Rusanganwa, amwizeza ko uyu mwaka abafana bazashyigikira ikipe kurusha uko byari byifashe umwaka ushize. Yanaboneyeho kunoza amakuru yavugaga ko yaba ari mu nzira yo kwerekeza mu mukeba w’ibihe byose, Rayon Sports.
Ubuyobozi bwa APR FC bwakoresheje iyi nama bunatangaza ibiciro byo kwinjira ku mukino uzabera i Kigali: itike ya make ni 5,000 Frw, ahandi ni 10,000 Frw, ahatwikiriye 20,000 Frw naho VVIP ikaba 30,000 Frw.




