Ikipe y’Igihugu ya Australia yongeye gutwara umudali wa Zahabu mu isiganwa rya Team Time Trial Mixed Relay ryabereye i Kigali, ikoresha iminota 54 n’amasegonda 03 ku ntera y’ibilometero 41,8.
Ikipe y’u Rwanda ntiyahiriwe kuko yasoje ku mwanya wa 11 mu makipe 15 yari ahatanye, isigwa iminota 8 n’amasegonda 38 n’abanyeshyirahamwe b’i Burayi bari imbere.
Isiganwa ryatangiriye kuri Kigali Convention Center, aho abakinnyi batatu b’abagabo babanzaga gukora intera yose, bagasimburwa n’abagore bagenzi babo bageze ku murongo. Igihe cy’ikipe cyabarwaga hashingiwe ku mukinnyi wa kabiri mu bagore ugeze ku murongo.
Abakinnyi 90 bo mu makipe 15 nibo basiganwe, banyura mu muhanda wa KCC – RDB/Gishushu – Chez Lando – Prince House – Sonatubes – Nyanza/Kicukiro – Rwandex – Kanogo – Mediheal – Kwa Mignone – Ku Muvunyi – KCC, ku ntera y’ibilometero 41,8.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric na Uwiduhaye Mike mu bagabo. Nyuma yo gukoresha iminota 29 n’amasegonda 20, basanze bari inyuma y’amakipe menshi barimo Uganda na Ethiopia.
Nubwo iyi kipe yari yitezweho byinshi, by’umwihariko nyuma yo kuba yaratwaye Zahabu muri Afurika mu gusiganwa nk’iki muri Kanama 2024, ntabwo byayihiriye imbere y’amakipe akomeye yo ku rwego rw’Isi.
Australia yisubije Zahabu yari yatwaye mu 2024, ikurikirwa n’u Bufaransa bwaje ku mwanya wa kabiri burushwa amasegonda 5. U Busuwisi bwabonye Umudali w’Umuringa burushwa amasegonda 10.
Shampiyona y’Isi y’Amagare izakomeza ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, hatangira isiganwa ryo mu muhanda (Road Race). Hasiganwa abakobwa bari munsi y’imyaka 23, bakora urugendo rwa kilometero 119,3 rwatangiriye kandi rurasorezwa kuri Kigali Convention Center.





