Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI), David Lappartient, yatangaje ko intangiriro ya Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare yabaye nziza cyane, kandi ko icyumweru cyose cy’irushanwa kizagenda neza.
Mu kiganiro na RBA, Lappartient yashimye cyane uburyo u Rwanda rwateguye iri rushanwa, abona ari intangiriro y’amateka kuri Afurika. Yavuze ko yishimiye uburyo abana n’abakuru bishimye, imyiteguro yitondewe, ndetse n’amashyirahamwe menshi yitabiriye.
Ati:”Nabonye abantu bose bishimye, ibintu byiza gusa! Abayobozi nabo bashimye imyiteguro yihariye. Intangiriro zabaye nziza, kandi nizeye ko icyumweru cyose kizaba gihambaye.”
UCI yahisemo u Rwanda kubera impamvu ebyiri:
1. Kuri Afurika, iri rushanwa ryari ritarigera rihabera narimwe mu mateka yayo;
2. U Rwanda rurakunzwe mu mukino w’amagare, rufite ubuhanga n’ubuyobozi bushyigikiye uyu mukino, by’umwihariko Perezida Kagame.
Mu gihe ibihugu bya Afurika 54 byari byandikiwe gukoresha amahirwe yo kwakira iri rushanwa, gusa ibihugu bibiri u Rwanda na Maroc nibyo byabisabye. UCI yagaragaje ko Tour du Rwanda, ibikorwa remezo byiza n’urukundo rw’abanyarwanda ku mukino w’amagare byatumye u Rwanda ruhabwa amahirwe.
Lappartient yanasabye ibindi bihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu guteza imbere umukino w’amagare, kugira ngo nabo bazashobore kwakira amarushanwa akomeye no gutegura abakinnyi bashoboye.
Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare iri kubera i Kigali guhera ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025. Ni inshuro ya mbere uyu mugabane wa Afurika uhabwa iri rushanwa mu myaka 125 UCI imaze ishinzwe, ndetse ni inshuro ya 98 iri rushanwa rikinwe.





