Perezida Donald Trump yashinje u Bushinwa n’u Buhinde kugira uruhare mu kurushaho gutiza umurindi intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, avuga ko ibi bihugu byombi bikomeje kugura ku bwinshi gaz na peteroli by’u Burusiya, amafaranga avamo akifashishwa mu gukomeza ibikorwa bya gisirikare.
Trump aherutse gufatira u Buhinde ibihano by’ubukungu, aho yazamuye imisoro ku bicuruzwa byaho bigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kigero cya 25%, bituma rusange y’imisoro yose kuri ibyo bicuruzwa igera kuri 50%.
Amakuru yerekana ko mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, u Bushinwa bwihariye 47% bya peteroli yose u Burusiya bwagurishije hanze ndetse bunagura 51% bya gaz yoherejwe ku isoko mpuzamahanga. Ku ruhande rw’u Buhinde, hafi 80% bya peteroli bukoresha isanzwe ituruka mu Burusiya.
Ibi bituma u Burusiya bushyigikirwa cyane n’amasoko y’ibi bihugu byombi, kuko byiharira hafi 80% bya peteroli yose bugurisha mu mahanga muri ibi bihe. Ni na byo byashingiweho na Trump avuga ko u Bushinwa n’u Buhinde ari byo bihugu bikomeye bikomeje guha u Burusiya ubushobozi bwo gukomeza intambara muri Ukraine.




