Umuryango wa Dusabeyezu Callixte wo mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Mwezi, Umurenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke, wasizwe iheruheru nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye urugo rwe ku wa 21 Nzeri 2025.
Iyo nkongi yabaye ahagana saa saba n’igice z’amanywa, ubwo umugore we yari mu rugo n’abana, amaze kubategurira amafunguro. Amakuru avuga ko umuriro waturutse mu gikoni, ugahita ufata n’inyubako yakorerwagamo ububaji n’ubudozi, bigakongeza n’inzu nini bari batuyemo.
Dusabeyezu, usanzwe ari umubaji, yahombye ibikoresho byose by’imirimo ye n’iby’umugore we wadodaga, ndetse n’ibyo abakiliya bari barabazaniye ngo abibakorere. Imashini idoda ni yo yonyine yabashije gusohorwa, ariko nayo harimo ibyangiritse.
Ati: “Imyenda yose y’abakiliya, intebe nari nabajemo, ibikoresho byose by’ububaji birashya birashira. Twasigaye nta kintu na kimwe dufite.”
Umuriro kandi wageze mu mirima, utwika urutoki rwa kijyambere rurimo insina zirenga 80 zari ziteganyijwe kuvamo amafaranga atari munsi yi 10,000 Frw kuri buri kimwe, wibasira n’ibisheke, imyumbati ndetse n’imboga. Dusabeyezu avuga ko ibyangiritse bifite agaciro karenga miliyoni 6,7 Frw, hatarimo imyaka yahiye.
Kubera iki cyago, umugore n’abana be bajyanywe iwabo, mu gihe we acumbikiwe n’umuturanyi. Arasaba ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze by’ububaji kugira ngo abone uko yongera gukora akazi ke, ndetse akanahabwa ubufasha bwo kubona aho kuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Karengera, Mbanenande Jean Damascène, yihanganishije uyu muryango, asaba abaturage kumutabara. Yagize ati: “Turasaba buri wese kumufasha kubona ibimutunga no gusubira mu mirimo ye. Tugiye gukomeza ubuvugizi ku Karere kugira ngo bishakirwe igisubizo kirambye.”
Yanibukije abaturage kwirinda kubaka amazu n’ibikoni bifatanye cyane, cyane cyane iyo byubatswe mu mbaho, ndetse abasaba kugenzura neza umuriro wo mu gikoni nyuma yo guteka.




