• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Siporo

Ousmane Dembélé yegukanye Ballon d’Or 2025 ahigitse ibindi bihangange bikomeye muri ruhago ku Isi

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 22, 2025
in Siporo
0
Ousmane Dembélé yegukanye Ballon d’Or 2025 ahigitse ibindi bihangange bikomeye muri ruhago ku Isi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umukinnyi w’Umufaransa ukinira Paris Saint-Germain, Ousmane Dembélé, ni we wegukanye Ballon d’Or 2025 nyuma yo kwigaragaza cyane mu mwaka w’imikino ushize.

Dembélé, w’imyaka 28, yakinnye imikino 53, atsinda ibitego 35 anatanga imipira 14 yavuyemo ibitego. Yagize uruhare rukomeye mu gufasha PSG kwegukana Ligue 1, ndetse no kwegukana ku nshuro ya mbere mu mateka yayo Champions League, yongera gufasha iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’amakipe.

Related posts

Leonidas Ndayisaba wari umenyerewe mu biganiro by’imikino hano mu Rwanda yagiye ku yindi Radio

Leonidas Ndayisaba wari umenyerewe mu biganiro by’imikino hano mu Rwanda yagiye ku yindi Radio

March 16, 2026
FERWAFA yafashe umwanzuro ku kibazo cyateje impagarara ku mukino wa APR FC na Al-Merrikh

FERWAFA yafashe umwanzuro ku kibazo cyateje impagarara ku mukino wa APR FC na Al-Merrikh

January 20, 2026

Mu mikino ya Champions League, yatsinze ibitego 8, anatanga imipira 6 yavuyemo ibitego, harimo ibiri yahaye bagenzi be mu mukino wa nyuma PSG yanyagiye Inter Milan ibitego 5-0.

Umusesenguzi w’umupira w’amaguru Julien Laurens yabwiye BBC Radio 5 Live ko Dembélé “ari we mukinnyi w’ingenzi kurusha abandi bose muri PSG, kandi ari ikipe ikomeye cyane ku isi muri iki gihe.”

Ku ruhande rw’abagore

Umukinnyi wo hagati wa FC Barcelona, Aitana Bonmatí, yongeye kwegukana Ballon d’Or mu bagore, ahigitse Mariona Caldentey wa Arsena

Lamine Yamal yegukanye Kopa Trophy

Umukinnyi muto wa FC Barcelona, Lamine Yamal, yegukanye Kopa Trophy igenerwa abakinnyi bari munsi y’imyaka 21.

Yamal, ufite imyaka 18, yakinnye imikino 55, atsinda ibitego 18 anatanga imipira 21 yavuyemo ibitego. Yagize uruhare mu gufasha Barcelona kwegukana ibikombe bitatu: La Liga, Copa del Rey na Supercopa de España.

Ku rwego rw’igihugu, yafashije Espagne kugera ku mukino wa nyuma wa Nations League, atsinda ibitego bibiri mu mukino wa ½ batsinzemo Ubufaransa 5-4, nubwo nyuma batsinzwe na Portugal kuri penaliti.

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, bari bamaze imyaka 15 bagaragara mu irushanwa rya Ballon d’Or, gusa uyu mwaka ntibigeze banajya ku rutonde rw’abakinnyi 30 bahatanaga.

Previous Post

Rubavu: Umusaza w’imyaka 65 amerewe nabi nyuma yo gutera inda umwana utaruzuza imyaka y’ubukure

Next Post

Nyamasheke: Inzu yahiye ibyarimo byose biba umuyonga

Next Post
Nyamasheke: Inzu yahiye ibyarimo byose biba umuyonga

Nyamasheke: Inzu yahiye ibyarimo byose biba umuyonga

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved