Mu mudugudu wa Gahinga, akagari ka Murara, umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, haravugwa inkuru ibabaje y’umwana w’umukobwa w’imyaka 15 uvugwaho guterwa inda n’umusaza w’imyaka 65, akaba amaze ibyumweru bibiri abyaye uruhinja.
Amakuru avuga ko uyu musaza witwa Jean Batista yatangiye gusambanya uyu mwana akimara kwimukira hafi y’urugo rwe, ubwo umwana yamunyuragahonagiye kwishuri hanyuma umusaza akamusaba kujya ku mufashankwahira yamugeza murugo akamusambanya nyuma akamubwira ko ntawugomba kubimenya, ndetse akamusaba kujya abyitirira umwuzukuru we.
Uyu mwana yagize ati:“Aho twari dutuye najyaga ku ishuri, nuko umusaza akambwira ngo njye kumufasha akampa agafuka nkamujyanira, nagera yo akanyinjiza mu nzu akambwira ngo nambure hanyuma agakora ibyo ashaka yasoza noambara ubundi akambwira ko nihagira ubimbaza nzavuga umwuzukuru we.”
Ababyeyi b’uyu mwana ubwo babonaga atwite, bamubajije uwamuteye inda maze abanza kubabwira ko ari umwuzukuru w’uwo musaza. Nyuma, yicajwe n’ababyeyi be ababwira ko Jean Batista ari we wamuteye inda.
Ubutabera bwaje kumuta muri yombi, ariko nyuma y’igihe gito arekurwa havugwa ko atabyara, nyamara abaturage bemeza ko afite abana barengeje imyaka.
Nyina w’umwana yagize ati: “Twagiye kumurega, baramufata amara ukwezi n’igice afunze, nyuma twumva aratashye. Njyewe nari naragiye no muri Isange barambwira ngo nceceke ntazatuma ahunga, ariko abaturage bahoraga bambwira ko inda ari iye.”
Umuryango w’uyu mwana uvuga ko wifuza ko hakorwa isuzuma ry’amaraso (DNA) hagati y’uyu musaza, cyangwa umwe mu bana yabyaye, n’uru ruhinja kugira ngo ukuri kugaragare.
Itangazamakuru ryagerageje kuvugana n’uyu musaza ntibyarikundira kuko ntawaruhari umugorewe we yavuze ko yagiye gushaka akazi, gusa umugire w’uyu musaza avuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma byahimbwe ngo bamwambure imitungo.
Bamwe mu baturanyi babwiye itangazamakuru ko uyu musaza asanzwe ashinjwa gushurashura, gusa ngo byabatunguye kubona ashinjwa gutereta umwana utarageza imyaka y’ubukure.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Murara, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko ubuyobozi bskomeje kuba hafi y’uwo muryango:
Ati:“Turi hafi y’umuryango. Uruhinja ntirurandikwa mu irangamimerere, ariko tuzabanza kurwandika ku izina rya nyina. Igihe ubutabera buzaba bwatanze igisubizo, azandikwa ku babyeyi bombi. Uwo mwana yigaga, kandi tuzongera kumusubiza ku ishuri.”
Raporo ya MINUBUMWE igaragaza ko mu mwaka wa 2024, abangavu 22,454 batewe inda, mu gihe Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yerekanye ko 69% by’abangavu batewe inda batigeze babona ubutabera, naho 78% bari mu ishuri ntibashoboye kongera kuryiga bahise barivamo.
Umuryango w’uyu mukobwa urasaba ko ubutabera bwakomeza gukora akazi kabwo kugira ngo ukuri kugaragare, umwana n’umubyeyi be bagahabwa uburenganzira bwo kwiyubaka.




