Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, Urwego Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT) ruzafata icyemezo ku hazaza ha Kabuga Félicien, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo cyemezo kizagaragaza niba azakomeza gufungwa cyangwa se azarekurwa.
Kabuga aracyafunzwe n’uru rwego, nubwo ku itariki ya 7 Kanama 2023 rwari rwarafashe umwanzuro wo kutamuburanisha kubera ikibazo gikomeye cy’uburwayi bwo mu mutwe cyamubuza ubushobozi bwo kugira uruhare rufatika mu rubanza rwe.
Gukomeza gufungwa kwe bishingiye ku kuba nta gihugu na kimwe cyemeye kumwakira uretse u Rwanda, ariko we n’umuryango we bakaba batifuza ko ahajyanwa. Ku wa 25 Nzeri 2025, IRMCT izatangaza icyemezo ku hazaza ha Kabuga, niba akomeza gufungwa cyangwa afungurwa.
Mu gihe cyafashwe icyemezo cyo kumurekura, IRMCT izamenyesha igihugu azoherezwa ndetse n’uburyo azakomeza gukurikiranwa nyuma yo gufungurwa. Niba nta gihugu kimwakira, byitezwe ko azakomeza gufungwa.
Nyuma y’imyaka 26 ashakishwa kugira ngo arezwe ibyaha ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kabuga, umwe mu baterankunga b’ingenzi ba Jenoside, yafatiwe mu Bufaransa mu 2020 afite imyaka 84. Umuryango we uracyasaba ko yafungurwa by’agateganyo akoherezwa mu Bufaransa.
Ubushinjacyaha bwa IRMCT, buyobowe na Serge Brammertz, bugaragaje ku itariki ya 9 Nzeri 2025 ko ibihugu byose by’i Burayi Kabuga yifuje kujyamo byamwanze, bityo ko koherezwa mu Rwanda ari yo mahitamo yonyine. Byongeye kandi, U Buholandi bwemeje ko butazemera ko Kabuga afungurwa ngo abe ku butaka bwabwo.
Muri Gicurasi 2025, habaye impaka ku ngingo yo kumurekura by’agateganyo muri IRMCT, aho umucamanza Carmel Agius yasobanuye ko icyo gikorwa kitazoroha.
Félicien Kabuga yavutse mu 1935 muri Segiteri Muniga, Komine Mukarange, Perefegitura ya Byumba (ubu mu karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru). Inkiko zemeza ko ibyaha ashinjwa yabikoze ubwo yari umucuruzi ukomeye kandi umwe mu barwanashyaka bakomeye b’Ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi mbere ya Jenoside.
Nk’uko inyandiko ya IRMCT ibigaragaza, Kabuga, afatanyije n’abandi, yakoresheje radiyo RTLM mu gusakaza ubutumwa bw’urwango rushingiye ku moko no gushyigikira ibikorwa by’ubugome byakorewe Abatutsi. Byavuzwe kandi ko yategetse, afashije, akanoshya ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no gukomeretsa Abatutsi mu maperefegitura ya Kigali, Kibuye na Gisenyi, ndetse yashinze ikigega cyo gukusanya amafaranga n’ibikoresho byifashishwaga mu bikorwa bya Jenoside.
Kabuga kandi ashinjwa gushyiraho no gutera inkunga umutwe w’abantu witwaga Interahamwe za Kabuga muri Segiteri ya Kimironko, Kigali, ugamije gukomeza urwango rushingiye ku moko no gutegura ibikorwa bya Jenoside.




