• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umukuru w’iguhugu Paul Kagame anyurwa no kubona mwiteza imbere – Dr. Nsengiyumva Justin

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 22, 2025
in Uncategorized
0
Umukuru w’iguhugu Paul Kagame anyurwa no kubona mwiteza imbere – Dr. Nsengiyumva Justin
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin , yagaragaje ko Perezida Kagame ahora yishimira iterambere ry’abaturage, avuga ko ababashije kubona uburyo bwo kwiteza imbere bamunezeza. Ibi yabivuze ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2022, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2026A mu gishanga cy’Urwonjya, mu Murenge wa Nyagisozi.

Mu butumwa yagejeje ku baturage, Minisitiri w’Intebe yabasabye gukorana umwete mu buhinzi kugira ngo bongere umusaruro. Yagize ati: “Uyu munsi umusaruro w’ubuhinzi uri ku toni 5 kuri hegitari, ariko dufite ubushobozi bwo kuwuzamura kugera kuri toni 10 kuri hegitari. Kugira ngo tubigereho, tugomba guhinga buri buso bushoboka haba mu bishanga no ku misozi.”

Related posts

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

October 29, 2025
Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

October 23, 2025

Dr. Nsengiyumva kandi yashimangiye ko gukoresha imbuto z’indobanure hamwe n’ifumbire y’imvaruganda n’imborera ari ingenzi mu kongera umusaruro. Yongeyeho ko abaturage bagomba kwiga uburyo bwo kuhira imyaka yabo no kwitegura imihindagurikire y’ibihe.

Yagaragaje ko intego y’u Rwanda ari ukugira umusaruro w’ubuhinzi wikube kabiri, asaba abashinzwe ubuhinzi mu nzego za Leta gufatanya n’abahinzi ba koperative mu kongera ubushobozi bwabo no kubafasha kwikura mu bukene. “Iyo muryohewe n’iterambere ryanyu, na Perezida wa Repubulika arishima,” yakomeje avuga.

Mu gice cy’uruzinduko rwe, Minisitiri w’Intebe yanasuye uruganda rwa Mata Tea Company mu Murenge wa Mata, kugira ngo asuzume aho gahunda yo kongera umusaruro w’icyayi no kongera agaciro kacyo igeze, mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi no kongera ibyo u Rwanda twohereza mu mahanga.

Previous Post

Kigali: Akadege karavuza ubuhuha

Next Post

Kabuga Félicien ibye bigiye gusubirwamo bifatirwe umwanzuro ntakuka

Next Post
Kabuga Félicien ibye bigiye gusubirwamo bifatirwe umwanzuro ntakuka

Kabuga Félicien ibye bigiye gusubirwamo bifatirwe umwanzuro ntakuka

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved