Bamwe mu baturage bavuga ko ingeso yo gukina urusimbi rwiswe akadege ruri kubagiraho ingaruka zikomeye, aho bamwe mu bagabo bajya mukazi bagasiga bijeje abagore babo ko bagaruka bafite amafaranga, nyamara bagataha amara masa bavuga ko akadege kayariye.
Abagore bamwe bavuga ko iyo amasaha yo gutaha yegereje bahamagara abagabo babo, bakabasubiza ko nta mafaranga bafite kuko bayashyize mu kadege, kayariye. Ibi bikaba byarateje umwuka mubi mu ngo zitandukanye.
Umwe mu baturage ukora mu bijyanye no gutega yagize ati:
“N’ubwo mbikoramo, ni ngombwa kwirinda n’ubundi nta cyiza kirimo. Iyo umuntu aje mugura inama, mubwira ko n’iyo wazanye bitanu ushaka gukubira inshuro nyinshi bidakunda, byose bishira ugasigara ubusa. Ni imikino y’amahirwe idafite icyo imaze.”
Umumotari na we yagize ati:“Leta ikwiye kudukorera ubuvugizi bikavanwaho, kuko bimaze kudusaza. Ushobora kubona amafaranga yo gusukura moto, cyangwa ubonye umugenzi akaguha amafaranga, ariko kubera akadege ukayajyana ugataha ubusa. Byibura hashyirweho ingamba zihanira abamotari bazagaragara bari gukina akadege, bibafasha kugabanya iki kibazo.”
Umubyeyi umwe yavuze ko umugabo we yahinduye imibanire yabo kubera ako kadege:
“Umugabo ansiga mu rugo ambwiye ko agiye gushaka amafaranga, ariko nyuma akampamagara ngo akadege kayamumazeho. Ubu ubukene n’amadeni kuri botike byatumye tubaho nabi cyane. Ashobora kubona ibihumbi icumi, agatahana bibiri. Iyo umubajije andi aho yagiye, agusubiza ngo akadege kayahushye, Turasaba leta rwose ko kavaho kuko kaduteye ibibazo bikomeye.”
Nubwo ari ikibazo gikomeje kuvugwa, hari abaturage bavuga ko gukina akadege nta muntu uba wabahatirije. Bavuga ko umuntu akwiye kugafata nk’ikintu cy’amahirwe, ariko akabanza agatekereza ku bibazo byo mu rugo kugira ngo atazisanga ari we wikururiye ibibazo.




