• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Siporo

Umwongerezakazi yegukanye Zahabu mu bakobwa batarengeje 23

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 22, 2025
in Siporo
0
Umwongerezakazi yegukanye Zahabu mu bakobwa batarengeje 23
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umwongerezakazi w’imyaka 20, Zoe Backstedt, ni we wegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa n’igihe (ITT) mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera mu Rwanda. Yasoje urugendo rufite intera y’ibilometero 22,6 akoresheje iminota 30 n’amasegonda 56.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, wari umunsi wa kabiri w’iyi Shampiyona ku nshuro yayo ya 98. Abakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 23 ni bo babanje guhatana mu ITT. Inzira bakoze yatangiriye kuri BK Arena igaca i Rwahama – Kimironko (Simba) – Chez Lando – Prince House – Sonatube – Nyanza ya Kicukiro – Gahanga (Master Steel) – Sonatube – Rwandex – Mu Kanogo – Umujyi – Mediheal – Kwa Mignone – Ku Muvunyi hanyuma basoreza kuri KCC.

Related posts

Leonidas Ndayisaba wari umenyerewe mu biganiro by’imikino hano mu Rwanda yagiye ku yindi Radio

Leonidas Ndayisaba wari umenyerewe mu biganiro by’imikino hano mu Rwanda yagiye ku yindi Radio

March 16, 2026
FERWAFA yafashe umwanzuro ku kibazo cyateje impagarara ku mukino wa APR FC na Al-Merrikh

FERWAFA yafashe umwanzuro ku kibazo cyateje impagarara ku mukino wa APR FC na Al-Merrikh

January 20, 2026

Ku ruhande rw’u Rwanda, Nyirarukundo Claudette ni we wabanje guhaguruka mu bakobwa. Yasoje akoresheje iminota 37 n’amasegonda 14, ashyirwa ku mwanya wa 31. Ntakirutimana Martha we yasoreje ku mwanya wa 27 akoresheje iminota 36 n’amasegonda 27. Bombi bari bahagarariye igihugu bwa mbere muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ku rutonde rusange, Zoe Backstedt yegukanye intsinzi imbere ya Viktoria Chladoñova wo muri Slovakia, warushijwe umunota n’amasegonda 50, mu gihe Federica Venturelli wo mu Butaliyani yaje ku mwanya wa gatatu, asozanya ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 11.

Nyuma ya saa Saba n’iminota 50, hakurikiyeho isiganwa rya ITT mu bahungu batarengeje imyaka 23, ryari rifite intera ndende ya kilometero 31,2 guhera kuri BK Arena risorezwa kuri KCC.

Previous Post

RDC: Ihuriro AFC/M23 ryigaruriye utundi duce

Next Post

Kigali: Akadege karavuza ubuhuha

Next Post
Kigali: Akadege karavuza ubuhuha

Kigali: Akadege karavuza ubuhuha

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved