Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025, Ngendahimana John, w’imyaka 65, yasanzwe yapfiriye munsi y’ikiraro giherereye mu Mudugudu wa Mukinga, Akagari ka Kamisave, Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze. Birakekwa ko yaba yagize impanuka ubwo yageragezaga kwambuka icyo kiraro mu ijoro ryabanje.
Abaturiye ako gace bavuga ko icyo kiraro gihuza Umudugudu wa Mukinga n’uwa Gitega (Akagari ka Gasongero), kimaze igihe cyitirirwa impanuka bitewe n’imiterere mibi yacyo.
Umukobwa wa nyakwigendera, Uwitugeneye Marie Jeanne, ni we wabonye umurambo bwa mbere ubwo yari agiye guhinga mu gitondo. Ati:
“Papa yari yari amaze umunsi ari mu murima w’ibigori, nyuma ajya ku isoko rya Mukinga ku mugoroba. Twamutegereje arataha biranga. Mu gitondo ni bwo namusanze munsi y’ikiraro, yashizemo umwuka. Birababaje cyane.”
Bamwe mu bakoresha kiriya kiraro bavuga ko atari ubwa mbere kigaragaraho impanuka. Umuturage umwe yagize ati:
“Abantu bamaze kugwamo inshuro nyinshi, bamwe bakavunika bikomeye. None kugeza ubwo gihitanye umuntu. Turifuza ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo cyubakwe neza.”
Nyirandikubwimana Consolée, uturanye na nyakwigendera, we ati:
“Twakomeje kugaragaza iki kibazo mu nzego z’ubuyobozi, ariko ntacyo byatanze. Urupfu rwa Ngendahimana rutwereka ko iki kiraro ari ikibazo gikomeye. Dusaba inzego bireba kutwitaho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twizerimana Clément, yemeje iby’uru rupfu, anihanganisha umuryango n’abaturage. Yagize ati:
“Twabuze Ngendahimana mu buryo bubabaje, bikomeye ku muryango we no ku baturage bose. Turongera gusaba abaturage kugira ubushishozi igihe banyura ahantu hashobora kubashyira mu kaga. Ariko natwe tugiye gukorana n’inzego zindi kugira ngo iki kiraro gikorerwe ibisubizo, by’igihe gito binyuze mu Muganda, ariko tugashaka n’umuti urambye.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo usuzumwe n’abaganga b’inzobere, hagaragazwe icyamwishe. Hari n’abaturage bakeka ko ashobora kuba yishwe hanyuma agatereranwa aho hantu, ariko inzego z’umutekano ziracyakora iperereza.




