• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kamonyi: Abaturage bashenguwe n’urupfu rw’umwana waguye mu cyobo

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 21, 2025
in Amakuru
0
Kamonyi: Abaturage bashenguwe n’urupfu rw’umwana waguye mu cyobo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu mudugudu wa Migina, akagari ka Gihira, umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, haravugwa urupfu rw’umwana w’umwaka n’igice witwa Ineza Shima Lierra waguye mu cyobo cyacukurwagamo amatafari.

Nyina w’uyu mwana, Marie, avuga ko ibyago byabaye ubwo yari agiye gushaka ubwatsi bw’amatungo, asiga umwana mu rugo. Ati:

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

“Nabwiye papa we nti gira umwana, njye ngiye gushaka ubwatsi. Nari mfite inajoro (igikoresho cy’abahinzi) ngiye kwahira. Nyuma y’amasaha make mama wacu wari uvuye ku isoko arampamagara ambwira ko umwana wanjye yaguye mu cyobo. Nahise mpamagara umugabo wanjye, arambwira ko byarangiye. Umwana yakurikiye abandi bana bavomaga amazi no gukina, bamubwira ngo agende akurikiye agacupa bari bafite, ahita agwamo, nta muntu wamujugunye.

Abaturage bavuga ko uru rupfu ari isomo rikomeye ku babyeyi, kuko ribibutsa ko bagomba kumenya abo basigira abana. Banemeza ko bikwiye gutanga umukoro wo gusiba ibinogo byose bisigaye byacukuwe ariko bitarafungwa.

Umwe mu baturage yagize ati:“Ni ugusiga abana ahantu hizewe, kandi aho hari icyobo cyangwa ikindi kintu cyateza impanuka tugafatanye kubyirinda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, mu butumwa yohereje bwanditse, yemeje ayo makuru agira ati: “Nibyo koko, umwana wo mu muryango wa Fabrice yitabye Imana aguye mu cyobo bacukuyemo amatafari. Yajyanye n’abandi bana, ku bw’amahirwe make ahasiga ubuzima.”

Nyuma y’iri sanganya, abaturage bahise basiba icyo cyobo. Umurambo w’umwana wagejejwe mu rugo avanywe kwa muganga, kugira ngo hakurikizwe ibikorwa byo kumushyingura.

Previous Post

RIB yasabye abaturage kureka gutukana ibitutsi biteye isoni n’abatekamutwe

Next Post

Amagare:Remco Evenepoel yegukanye Shampiyona y’Isi

Next Post
Amagare:Remco Evenepoel yegukanye Shampiyona y’Isi

Amagare:Remco Evenepoel yegukanye Shampiyona y’Isi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved