Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru by’i Burayi hagaragaye amakuru avuga ko umunyamakuru w’Umubiligi, Stijn Vercruysse, ukorera televiziyo VRT, yabujijwe kuza mu Rwanda gukurikirana Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yahakanye ibyo bivugwa, asobanura ko ikibazo atari u Rwanda, ahubwo ari uko VRT yagerageje gukoresha inzira zitemewe mu kwandikisha umunyamakuru udafite ubushobozi bwo gukora nk’umunyamakuru w’imikino.
Nduhungirehe yavuze ko UCI ari yo ifite ububasha bwo kwemeza abanyamakuru bazitabira iri siganwa, kandi ko buri wese agomba kuba afite ikarita yemewe mpuzamahanga y’abanyamakuru b’imikino (AIPS), ndetse n’ibyangombwa byemewe mu gihugu cye nk’umunyamakuru w’imikino.
Icyakora, televiziyo VRT yo yashatse kwinjiza umunyamakuru usanzwe uzwi mu nkuru za politiki, kandi afite amateka yo kunenga u Rwanda. Ibyo nibyo byatumye adahabwa uburenganzira.
Uwo munyamakuru ubwe yemeye ko intego yari ugutegura inkuru ishinja u Rwanda gukoresha igitugu mu gihe rucumbikiye irushanwa ry’imikino, ibintu Minisitiri yibajije isano bifitanye n’amasiganwa y’amagare ku rwego rw’isi.
Nduhungirehe yanavuze ko iyo nkuru igaragaza neza uburyo VRT yashatse kunyuranya n’amategeko agenga itangazamakuru ry’imikino ku rwego mpuzamahanga, ndetse agaragaza ko iyo ari ahandi nk’muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuntu ugerageje uburyo nk’ubu yahita asubizwa iwabo kandi agafatirwa ibihano byo kutongera kwinjira igihe kinini.
Mu gihe uyu munyamakuru atemerewe kwinjira, abandi bagera kuri 700 baturutse hirya no hino ku isi bari mu Rwanda bakurikirana iri siganwa. Shampiyona yatangiye ku wa 21 Nzeri ikazasoza ku wa 28 Nzeri 2025, yitabiriwe n’abakinnyi 920 baturutse mu bihugu 111.




