Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwihanangirije bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero, by’umwihariko abafungiwe insengero cyangwa bambuwe ubuzima gatozi nyuma bakajya gukorera ku mbuga nkoranyambaga, rubibutsa ko ayo makosa atazihanganirwa.
Ibi byagarutsweho mu nama yahuje RGB n’abahagarariye amadini n’amatorero, igamije kurebera hamwe uko hakumirwa ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, iterabwoba n’ikwirakwizwa ry’intwaro.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko hari bamwe mu bayobozi b’amatorero bafashe icyemezo cyo kwimukira kuri internet nyuma yo gufungirwa insengero zabo, ariko abibutsa ko amategeko agenga ivugabutumwa akurikiranwa haba mu nyubako zisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Hari abibwira ko kwimukira kuri internet ari uburyo bwo kwirinda gukurikiranwa, nyamara si ko bimeze. Amategeko abareba kandi twatangiye gushyiraho ingamba zo kubikumira. Uzarenga ku mategeko azabihanirwa.”
Ku rundi ruhande, Apôtre Mignone Kabera uyobora Noble Family Church na Women Foundation Ministries, yasabye abayobozi b’amatorero kudahungira kuri internet ahubwo bagashaka ibisubizo by’ibibazo byatumye insengero zabo zifungwa.
Yagize ati: “Aho guhungira ku mbuga nkoranyambaga, amatorero akwiriye gukora igenzura imbere mu matorero yabo. Urugero, niba hari paruwasi ijana zafunzwe, bakagabanya bagakorera mu nkeya ariko zifite ibyangombwa byose byuzuye, bityo ibikorwa bikajya mu murongo w’amategeko.”
Amabwiriza mashya yashyizweho na RGB asaba ko buri dini cyangwa torero ryerekana icyemezo cy’ubuyobozi bw’akarere cyangwa Umujyi wa Kigali, kigaragaza ko inyubako yagenewe ibikorwa byo gusenga yujuje ibisabwa n’amategeko agenga imyubakire.




