Abaturage bo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza babyutse mu rukerera bwo kuri uyu wa kabiri, tariki 16 Nzeri 2025, basanga umugabo bari baraturanye, Tuyizere, yapfuye atewe ibyuma.
Nk’uko umwe mu baturage yabivuze, “Nabimenye saa cyenda z’ijoro ubwo twumvaga abantu basakuza bati ‘hariya hepfo hiciwe umuntu.’ Twaje kureba dusanga bamuteye ibyuma, yapfuye. Nyuma yo kumwica, bafashe ibyuma by’inzoga bamushyira impande.”
Bamwe mu baturanyi bavuze ko umutwe we ariwo wakomeretse cyane, ariko nta byinshi bazi ku buryo yakubiswe. Nyuma y’aho, umubyeyi we yaje kumuterura amushyira ku muhanda.
Abaturage bavuze kandi ko mbere y’urupfu rwe, Tuyizere yari muri kabari asangira n’inshuti ze, hakaba hari abakekwaho kumutega no kumwica, barimo bamwe bakora irondo ry’umwuga.
Tuyizere yari afite imyaka 25, akaba yari mu rugo rwe rushya ndetse umugore we akaba atwite inda yambere. abaturage bakaba basaba ko inzego zibishinzwe zakurikirana icyihishe inyuma y’urupfu rwe.
Umurambo wa Tuyizere wahise ugezwa ku bitaro bya Gahini, mu gihe abakekwaho icyaha batabwa muri yombi.




