Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yataye muri yombi abagabo babiri bo mu Mirenge ya Muhoza na Muko, nyuma yo kubafatira mu ngo zabo bafite inzoga zitemewe zibarirwa hejuru ya litiro 1000 bari bamaze kwenga.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, mu bikorwa byakozwe ku bufatanye n’izindi nzego mu rwego rwo guhashya ibinyobwa bihabanye n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko gufata izi nzoga byaturutse ku makuru atanzwe n’abaturage basigaye bumva ububi bwazo.
Yagize ati: “Dushima cyane abaturage batanga amakuru ku bikorwa nk’ibi, kuko izo nzoga zitemewe zitera ingaruka ku buzima bw’abazinywa, kandi kenshi ziba intandaro y’urugomo n’amakimbirane mu baturage.”
Yakomeje asobanura ko abantu bazinywa barushaho kwangiza ubuzima bwabo ndetse bakanahombya ejo hazaza habo, mu gihe abazibengera bo baba bangiza umuryango nyarwanda muri rusange.
Yatanze urugero rw’inzoga zizwi mu mazina atandukanye bitewe n’agace, nka muhenyina, muriture, akayuki, igikwangari, umumanurajipo, nzogejo n’izindi, avuga ko zose zidafite ubuziranenge kandi zishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima.
Ati: “Usanga abazinywa bibagiraho ingaruka nko kubyimba amatama n’ibirenge, kunanirwa gukora ibikorwa byabateza imbere no kugira uruhare mu makimbirane adashira.”
Inzoga zose zafashwe zahise zimenwa mu ruhame, mu gihe abagabo bafatanwe izo nzoga bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza aho bagiye gukurikiranwaho n’amategeko




