Ku wa 15 Nzeri 2025, Khadidja Nino yatangiye gukora mu kiganiro ‘Take Over’ kuri Isibo TV, asimbura Miss Muyango wari umaze igihe akorana n’iki kiganiro.
Miss Muyango yaje gusoza urugendo rwe kuri Isibo TV, aho yari amaze imyaka ibiri akora mu kiganiro ‘Take Over’ afatanyije na MC Buryohe na DJ Tricky. Yatangiye kuri iyi televiziyo mu 2023 asimbura Bianca wari umaze guhagarika akazi ke.
Khadidja Nino, wamusimbuye, yari amaze imyaka itanu akorera kuri Flash TV, aho na ho yaje gusimbura Bianca wari umaze kuhasezera.
Isibo TV, yatangijwe ku mugaragaro muri Mutarama 2020, yabanje kugaragara gusa kuri Star Times, ikaba yarashinze ibiganiro bitandukanye by’imyidagaduro agamije gususurutsa urubyiruko. Nyuma yaho, Isibo TV yateje imbere ikaba yaratangije na Isibo Radio, nayo ikundwa cyane n’abakunzi b’ibiganiro by’imyidagaduro.





