• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Abandi bari bateze abageni ku munsi w’ubukwe bwabo bakabasiga ari intere bafashwe bose ndetse n’ibyibwe biragaruzwa

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 15, 2025
in Amakuru
1
Abandi bari bateze abageni ku munsi w’ubukwe bwabo bakabasiga ari intere bafashwe bose ndetse n’ibyibwe biragaruzwa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abageni babiri bo mu Karere ka Nyamasheke, Habumugisha Fiston na Muhawenayo Jeannette, baherutse guhura n’uruva gusenya batezwe n’agatsiko k’insoresore ka kabambura, kakabakubita ndetse bagakomereka bikomeye, kuri ubu  inzego z’umutekano zataye muri yombi abakekwaho kubagirira nabi, bakomeje kwiyongera kugeza bageze ku munani.

Ni igitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 10 Nzeri 2025, ubwo aba bageni bari mu nzira bavuye muri Santere ya Gahuhwezi kugura imyambaro y’ubukwe. Batezwe bageze hafi y’iwabo w’umukobwa mu Mudugudu wa Mucuzi, Akagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge, barakubitwa banamburwa impeta, imyambaro y’umugeni ndetse n’inkweto z’umusore.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, yatangaje ko abakekwaho ubu bugizi bwa nabi bafashwe mu byiciro. Ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri hafashwe abasore batatu, bukeye ku wa Gatanu hafatwa abandi babiri, hanyuma ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri hafatwa abandi batatu.

Yagize ati: “Ku wa 5 mu kubashakisha hafashwe Niyobuhungiro Eric w’imyaka 29 na Ntibaziyandemye Valens w’imyaka 25, bavuga ko ubayoboye ari Sibomana Athanase, kugeza ubu ugishakishwa. Nyuma twongeye gufata abandi batatu barimo Niyokwizerwa Gad w’imyaka 18, Hategekimana Valens w’imyaka 17 na Ntibaziyaremye Nkeramugaba w’imyaka 27.”

Gitifu yakomeje ashimangira ko abo bafashwe basanganywe bimwe mu bikoresho byibwe birimo igikapu cy’umugeni kirimo imyenda, impeta ndetse n’inkweto z’umusore zari zigenewe umunsi w’ubukwe.

Abaturage bo muri santere ya Bushenge bagaragaje ibyishimo batewe n’ifatwa ry’izi nsoresore zari zimaze igihe ziteza umutekano muke.

Kuradusenge Aimable yagize ati:“Turashimira inzego zacu z’umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge. Izi nsoresore zari zaraduciye intege, nijoro zikadutera ubwoba. Ubu twizeye ko umutekano ugiye kugaruka.”

Umugore udodera muri santere na we yongeyeho ati: “Twari tumaze igihe dutaha kare kubera ubwoba bwo guhura na bo. Ubu twizeye ko tuzajya dukora dutekanye tugataha tutikanga.”

Nyuma yo kumara iminsi ibiri mu Bitaro bya Mibilizi bahabwa ubuvuzi, aba bageni bavuye kwa muganga ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri, maze biyemeza gukomeza ubukwe bwabo ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri nk’uko bari barabipanze.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushenge bwijeje gukomeza kubaba hafi no gukurikirana ko ibindi byibwe bisigaye biboneka, ndetse busaba abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano mu guhashya agatsiko kose k’insoresore zikiri mu bwihisho.

Uru rugomo rwabereye i Bushenge rwagaragaje akamaro k’ubufatanye bw’inzego z’umutekano, ubuyobozi n’abaturage mu gukumira abashaka guhungabanya ituze. Abaturage baruhutse, abageni basubukuye ubukwe, naho abafashwe bemeye uruhare rwabo mu bugizi bwa nabi bagiye gushyikirizwa ubutabera.

Abandi bafashwe basanganywe ibikoresho by’abageni
Inkweto z’umugeni yari kwambara nazo zari zibwe zagaruwe
Impeta bari kwambikana nazo zari zibwe
Abageni bari gusezerana
Previous Post

Urukiko rwa Gasabo rwongeye gufata icyemezo ku rubanza rwa Bishop Gafaranga

Next Post

Igisubizo gikomeye cy’Inteko Ishinga Amategeko ku mwanzuro wa EU uri gusaba ifungurwa rya Ingabire Victoire

Next Post
Igisubizo gikomeye cy’Inteko Ishinga Amategeko ku mwanzuro wa EU uri gusaba ifungurwa rya Ingabire Victoire

Igisubizo gikomeye cy’Inteko Ishinga Amategeko ku mwanzuro wa EU uri gusaba ifungurwa rya Ingabire Victoire

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved