Ku wa 13 Nzeri 2025, The Ben na Uwicyeza Pamella bakiriye inshuti n’abavandimwe mu rugo rwabo ku i Rebero mu birori byo kwereka imfura yabo Icyeza Luna Ora Mugisha. Muri ibyo birori, The Ben yagabiwe inka eshanu n’inshuti zitandukanye zirimo Coach Gael, Platin, Clement Ishimwe, Kabanda Jado, Tom Close na Prophete Joshua.
Igikorwa cya Coach Gael cyagaragaye nk’igisobanuro cy’ubwiyunge nyuma y’imyaka batavugana, bivugwa ko bapfaga amafaranga yashowe mu ndirimbo Why The Ben yakoranye na Diamond.
Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare byinshi mu myidagaduro birimo Israel Mbonyi, David Bayingana, K8 Kavuyo, Shemi, Sherrie Silver, Ruti Joel, Jado Castar, Uncle Austin, Kevin Kade, Massamba Intore n’abandi.
The Ben na Uwicyeza Pamella basezeranye imbere y’amategeko mu 2022, nyuma bagakora ubukwe mu Ukuboza 2023, mbere y’uko babyarira mu Bubiligi mu bitaro bya Edith Cavell.













