• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Donald Trump yatangaje ko yiteguye gufatira ibihano u Burusiya igihe umuryango wa NATO ukoze ibyo ayisaba

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 14, 2025
in Amakuru
0
Donald Trump yatangaje ko yiteguye gufatira ibihano u Burusiya igihe umuryango wa NATO ukoze ibyo ayisaba
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yiteguye gufatira u Burusiya ibihano bikomeye, ariko bigashingira ku cyemezo cy’ibihugu bigize OTAN cyo kureka kugura ibitoro n’ingufu bituruka muri Moscow.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko ibihugu byo mu Burayi bikwiye kubanza kugaragaza ubushake bwo guhagarika ibikorwa byo kugura ibitoro by’u Burusiya. Yongeyeho ko kugura izi ngufu ari “ikintu kibabaje cyane” kandi “gihungabanya imbaraga za OTAN mu biganiro n’u Burusiya.”

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Mu ibaruwa yageneye abayobozi b’ibihugu bigize OTAN, Trump yagize ati: “Niteguye gutangira igihe namwe muzaba mwiteguye. Mumbwire gusa ni ryari.”

Yanatanze igitekerezo ko hashyirwaho imisoro iri hagati ya 50% na 100% ku bicuruzwa biva mu Bushinwa bijya ku isoko rya OTAN, avuga ko byaca intege ubushobozi Beijing ifite bwo gufasha u Burusiya.

Trump yavuze kandi ko guhagarika kugura ibitoro by’u Burusiya ndetse no gushyiraho imisoro myinshi ku Bushinwa ari uburyo bwatuma intambara iri hagati ya Moscow na Kyiv irangira vuba.

Ubumwe bw’u Burayi bumaze kugabanya cyane ikoreshwa rya gaze y’u Burusiya kuva iki gihugu cyagaba igitero kuri Ukraine mu 2022. Kuva kuri 45% byakoreshwaga icyo gihe, ubu byamanutse bigera hafi kuri 13%. Ariko Trump yemeza ko uwo mubare ukiri mwinshi, agasaba ko hakorwa byinshi kurushaho.

Ibi byose bije mu gihe umwuka w’ubushyamirane wongeye kuzamuka hagati ya OTAN n’u Burusiya, nyuma y’uko drones z’intambara zibarirwa mu icumi zivuye muri Moscow zinjiye mu kirere cya Pologne mu cyumweru gishize.

Pologne yavuze ko icyo gikorwa cyakozwe ku bushake, mu gihe u Burusiya bwo bwahakanye bwivuye inyuma, buvuga ko nta gahunda bufite yo kugaba ibitero kuri icyo gihugu.

Previous Post

Rusizi: Umusore w’imyaka 20 yahiriye mu nyubako y’ubucuruzi

Next Post

Ese koko hari amasezerano NATO yarenzeho bigateza ibi byose ? Uko intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangiye n’ibyo ishingiyeho

Next Post
Ese koko hari amasezerano NATO yarenzeho bigateza ibi byose ? Uko  intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangiye n’ibyo ishingiyeho

Ese koko hari amasezerano NATO yarenzeho bigateza ibi byose ? Uko intambara ya Ukraine n'u Burusiya yatangiye n'ibyo ishingiyeho

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved