• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

U Bwongereza: Umuganga yikase amaguru ngo abone amafaranga none byamukozeho

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 14, 2025
in Amakuru
0
U Bwongereza: Umuganga yikase amaguru ngo abone amafaranga none byamukozeho
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuganga w’inzobere mu kubaga imitsi y’amaraso mu Bwongereza, wakoraga mu rwego rw’ubuzima (NHS), yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi umunani nyuma yo kwikata amaguru ku bushake, kugirango abeshye ibigo by’ubwishingizi ngo ayashyikirizwe amafaranga.

Uwo muganga witwa Neil Hopper, w’imyaka 49, ukomoka i Truro muri Cornwall, yari amaze kubaga abarwayi benshi mbere y’uko mu 2019 yikata amaguru ye yombi.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Urukiko rwa Truro rwasanze Hopper yarabeshye ibigo by’ubwishingizi avuga ko amaguru ye yaciwe kubera indwara, nyamara ari we wari wayakase ku bushake.

Urukiko rwamenye kandi ko muri Gicurasi 2019 ari bwo Hopper yaciwe amaguru munsi y’amavi, nyuma yo kwitera ibikomere bikomeye akoresheje amabarafu yumye kugira ngo byangize amaguru ye.

Mu rukiko, Hopper yemeye ibyaha bibiri byo gukora uburiganya n’ibindi bitatu bijyanye no gutunga amashusho y’ubusambanyi bukabije (extreme pornography) ndetse n’imyitwarire igaragaramo irari ryo gukata ibice by’umubiri ku bushake.

Umucamanza James Adkin yavuze ko nubwo Hopper atigeze akurikiranwaho ibindi byaha mbere, videwo z’ubusambanyi zakoreshejwe mu kumuhamya icyaha  zerekana ibikorwa bikabije cyane byo gukata ibice by’umubiri, bigaragaza ubugome bukomeye afite.

Hopper yaciwe amaguru nyuma y’uko yari amaze igihe agaragaza ko arwaye amaguru, ariko ntiyigeze abwira abaganga ko ari we wabyikoreye.

Amafaranga yasabye ibigo bibiri by’ubwishingizi yose hamwe arenga ama-pound ibihumbi 466,000 (hafi miliyari mu mafaranga y’u Rwanda).

Ubushinjacyaha bwavuze ko Hopper yakoze ibi kubera irari ryo gushaka amafaranga, ndetse hari n’ubutumwa yigeze koherereza inshuti ze abibutsa ko nawe akwiye gusahura ubwishingizi.

Nyuma yo gukata amaguru ye, Hopper yasubiye mu kazi nk’umuganga amaramo amezi atandatu, ariko mu 2023 arafatwa, aza no kwamburwa uburenganzira bwo gukora akazi k’ubuvuzi mu Kuboza uwo mwaka.

Nubwo nta bimenyetso byagaragaye ko abarwayi bigeze bangizwa mu gihe yakoraga ubuganga, bamwe mu barwayi babazwe na Hopper bagaragaje impungenge nyuma yo kumva ibyaha bye, bavuga ko bishoboka ko hari abo yabaze atari ngombwa.

Hopper bivugwa ko kuva akiri muto yagiraga ikibazo cyo kutiyumva neza mu mubiri (body dysphoria), ndetse yabonaga amaguru ye nk’ikintu kitamufasha, cyamutera umubabaro udashira.

Ubucamanza bwatangaje ko buzagaruza amafaranga yose Hopper yakiriye mu buriganya, hakoreshejwe itegeko ryo mu 2022.

 

Previous Post

Ishyano ryaguye: Nyagatare umusore wimyaka 19 yatorokanye nyirabuja bajya kubana

Next Post

Rusizi: Umusore w’imyaka 20 yahiriye mu nyubako y’ubucuruzi

Next Post
Rusizi: Umusore w’imyaka 20 yahiriye mu nyubako y’ubucuruzi

Rusizi: Umusore w’imyaka 20 yahiriye mu nyubako y’ubucuruzi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved