Mu Kagali ka Ntoma, Umurenge wa Rwimiyaga, mu Karere ka Nyagatare, umusore witwa Tuyizere w’imyaka 19, wakoraga akazi ko mu rugo, yatorokanye nyirabuja bajya kubana.
Uwamahoro Gaspard, nyiri gutwarwa umugore, yavuze ko yabonye uyu musore akiri muto, akabona nta cyo bitwaye, maze akajya amufasha mu bikorwa byo mu rugo. Yagize ati: “Nagiye kuvoma, ngarutse nsanga bagiye kubana nk’umugabo n’umugore.”
Ku ruhande rwa nyirabuja Tuyisenge Angelique w’imyaka 30, aganira na TV1, yavuze ko yahunze amakimbirane yagiranye n’umugabo we ati: “Ntawanyibye. Nge narijyanye kuko narimfitanye amakimbirane n’umugabo, nahisemo kujyana n’abana. Umuhungu bavuga ko twajyanye yaje ansangayo ntago twajyanye.”
Nyuma y’icyumweru baburiwe irengero, hitabajwe inzego z’umutekano kugira ngo bajye kumushaka. Basanze aho uwo mukozi na nyirabuja bari bajya kubacyura.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko uyu mukozi na nyirabuja babanaga mu nzu nk’umugabo n’umugore. Nyuma yo kugera aho bivugwa ko babanaga, uwo musore yabimenye maze arshunga. Bivugwa ko uyu mugore atwite inda ikiri nto, ishobora kuba ari iy’uwo musore.
Umuyobozi w’Umudugudu, Twizerimana Jean Cloude, yavuze ko bagiye kubazana. Bagize bati: “Ahageze, yavuze ko adashaka kuba mu rugo, avuga ko umugabo yahoraga amutoteza.” Yongeyeho ko bazakomeza kureba uko babaganiriza, kugira ngo uwo musore asobanurirwe ko uwo mugore ataruwe.
Gusa kugeza ubu, umugore n’umugabo barasubiranye, mu gihe hakiri gushakishwa inzira z’uko ikibazo cyakemuka. Uwo musore nawe aracyaba muri ako gace.
Abaturage basaba ko iki kibazo cyakurikirwa hafi kugira ngo kitabyara amakimbirane hagati y’umukozi na nyirabuja, cyane cyane kubera inda umugore atwite.




