• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ishyano ryaguye: Nyagatare umusore wimyaka 19 yatorokanye nyirabuja bajya kubana

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 13, 2025
in Amakuru
0
Ishyano ryaguye: Nyagatare umusore wimyaka 19 yatorokanye nyirabuja bajya kubana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Kagali ka Ntoma, Umurenge wa Rwimiyaga, mu Karere ka Nyagatare, umusore witwa Tuyizere w’imyaka 19, wakoraga akazi ko mu rugo, yatorokanye nyirabuja bajya kubana.

Uwamahoro Gaspard, nyiri gutwarwa umugore, yavuze ko yabonye uyu musore akiri muto, akabona nta cyo bitwaye, maze akajya amufasha mu bikorwa byo mu rugo. Yagize ati: “Nagiye kuvoma, ngarutse nsanga bagiye kubana nk’umugabo n’umugore.”

Related posts

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026
Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026

Ku ruhande rwa nyirabuja Tuyisenge Angelique w’imyaka 30, aganira na TV1, yavuze ko yahunze amakimbirane yagiranye n’umugabo we ati: “Ntawanyibye. Nge narijyanye kuko narimfitanye amakimbirane n’umugabo, nahisemo kujyana n’abana. Umuhungu bavuga ko twajyanye yaje ansangayo ntago twajyanye.”

Nyuma y’icyumweru baburiwe irengero, hitabajwe inzego z’umutekano kugira ngo bajye kumushaka. Basanze aho uwo mukozi na nyirabuja bari bajya kubacyura.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko uyu mukozi na nyirabuja babanaga mu nzu nk’umugabo n’umugore. Nyuma yo kugera aho bivugwa ko babanaga, uwo musore yabimenye maze arshunga. Bivugwa ko uyu mugore atwite inda ikiri nto, ishobora kuba ari iy’uwo musore.

Umuyobozi w’Umudugudu, Twizerimana Jean Cloude, yavuze ko bagiye kubazana. Bagize bati: “Ahageze, yavuze ko adashaka kuba mu rugo, avuga ko umugabo yahoraga amutoteza.” Yongeyeho ko bazakomeza kureba uko babaganiriza, kugira ngo uwo musore asobanurirwe ko uwo mugore ataruwe.

Gusa kugeza ubu, umugore n’umugabo barasubiranye, mu gihe hakiri gushakishwa inzira z’uko ikibazo cyakemuka. Uwo musore nawe aracyaba muri ako gace.

Abaturage basaba ko iki kibazo cyakurikirwa hafi kugira ngo kitabyara amakimbirane hagati y’umukozi na nyirabuja, cyane cyane kubera inda umugore atwite.

Previous Post

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda Bahawe Impanuro mbere yo kujya mu butumwa bw’amahoro

Next Post

U Bwongereza: Umuganga yikase amaguru ngo abone amafaranga none byamukozeho

Next Post
U Bwongereza: Umuganga yikase amaguru ngo abone amafaranga none byamukozeho

U Bwongereza: Umuganga yikase amaguru ngo abone amafaranga none byamukozeho

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved