Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025, mu ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera habereye umuhango wo gusezera no guha impanuro Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro muri Cabo Delgado, Intara yo mu Majyaruguru ya Mozambique.
Abitabiriye uyu muhango barimo Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent B. Sano.
Uyu mutwe mushya w’ingabo n’abapolisi ugiye gusimbura abandi bamaze umwaka bakorera muri icyo gihugu, uzayoborwa na Maj. Gen. Vincent Gatama.
Maj. Gen. Nyakarundi yasangije aboherezwayo ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame. Yabibukije ko umurava, ubwitange n’ikinyabupfura aribyo byabaye umusingi w’intsinzi z’ingabo n’abapolisi b’u Rwanda mu bikorwa byabo by’amahoro mu myaka ishize, abasaba kubikomeza no kubisigasira.
Yashimye kandi ibyakozwe n’abari baroherejwe mbere, abasaba gukomereza aho kugira ngo izina ryiza ry’u Rwanda rikomeze gusigasirwa.
Naho DIGP Vincent B. Sano yibukije abapolisi n’ingabo ko guhuza imbaraga no gukorera hamwe ari ingenzi mu kurwanya inyeshyamba no gufasha mu kugarura ituze muri Mozambique. Yabasabye kwirinda imyitwarire yose ishobora gusenya isura nziza igihugu gifite mu ruhando mpuzamahanga.
Iki gikorwa cyo kohereza ingabo n’abapolisi kigaragaza umubano ukomeye n’ubufatanye hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Mozambique mu kurwanya iterabwoba no gushyigikira amahoro arambye.
Maj. Gen. Vincent Nyakarundi yatanzenimpanuro ku ngabo zigiye kujyenda

DIGP Vincent B. Sano nawe yatanze impanuro ku ba polisi biteguye kujya kubungabunga amahoro

ISOKO:Imvahonshya




