Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko General Muaku Mbuluku Daniel, wayoboraga ingabo zo muri rejiyo ya 33 zikorera mu Mujyi wa Uvira, yapfuye mu buryo butunguranye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025.
Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, yavuze ko nyakwigendera yagize ikibazo cy’uburwayi bwihutirwa ari mu kazi, akajyanwa byihuse ku Bitaro Bikuru bya Uvira aho yahise ashyirwa mu gice cy’abarwayi barembye. Nyuma gato, yahise yitaba Imana.
Itangazo ryasohowe na FARDC rivuga ko hategurwa uburyo umurambo we uzoherezwa i Kinshasa, aho hazabera imihango yo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura mu cyubahiro gikwiye. Banahumuriza umuryango wa nyakwigendera, cyane cyane umugore n’abana basizwe.
General Muaku yari umwe mu basirikare bakomeye bazwi muri Kivu y’Epfo. Mu minsi ibiri mbere y’urupfu rwe, ku wa Kane, yari yasuye inkomere zakomerekeye mu myigaragambyo yakozwe na Wazalendo. Amakuru yemeza ko muri iryo joro we n’abandi basirikare bakuru bari banatumijweho kugira ngo basobanure iby’izo mvururu.
Uyu mujenerali yari amaze igihe gito i Uvira, kuko yari yahawe inshingano ku wa 4 Kanama asimbuye General Dunia Kashindi. Yari afite abamwungirije babiri: General Olivier Gasita ushinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare ndetse na Jean Ladis Mabosso ushinzwe imiyoborere.
Urupfu rwe rukunze kuvugwa mu gihe mu Mujyi wa Uvira hakomeje kugaragara imyigaragambyo, aho bamwe bashinjaga General Olivier Gasita gukorana n’umutwe wa AFC/M23.




