Mu murenge wa Bushenge, abageni bari bagiye gushyingirwa ku wa 4 w’iki cyumweru bahura n’abagizi ba nabi barabakubita banabambura ibyo bari batwaye,babasiga ari intere ,kuri ubu ababikoze batawe muriyombi.
Abo bageni, Habumugisha Fiston na Muhawenayo Jeannette, bahise bajyanwa mu bitaro bya Bushenge barembye, bituma ubukwe bwabo busubikwa. Nyuma yo kuvurwa, bamaze gusezererwa ndetse bitegura gusubukura ibirori byabo nubwo bagifite ibikomere.
Inzego z’umutekano zafashe abakekwaho uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, yemeje ko babiri mu bari bagize ako gatsiko bafashwe bakaba bari mu maboko ya Polisi ya Shangi.
Abafashwe barimo Ntibaziyandemye Valens w’imyaka 25 na Niyobuhungiro Eric w’imyaka 29. Bombi bivugwa ko bari mu itsinda riyobowe na Sibomana Athanase uzwi ku izina rya Kivatiri, kugeza ubu utarafatwa. Hari n’abandi bagishakishwa barimo uwitwa Dushime, wamenyekanye ubwo umugeni yamubonaga mu bamukubitaga.
Amakuru mashya avuga ko hari undi wafashwe nyuma yo kugaragara agurisha inkweto z’umusore zari ziteganyirijwe ubukwe, abaturage babimenyesha ubuyobozi.
Sinumvayabo Costasie uri mu bari gutegura ubu bukwe yavuze ko nubwo abageni bakiri mu nkeke z’ihungabana ry’ibyababayeho, bashaka gukomeza umuhango wo gushyingirwa. Ati: “Umusore aracyaribwa ariko arashaka ko basezerana kugira ngo abone uko asubira mu kazi kuko uruhushya yari yahawe ruri hafi kurangira.”
isubika ry’ubu bukwe byateje igihombo imiryango yombi yari yamaze gutegura ibyo kurya ndetse n’abaturutse kure bari bamaze kugera ahari kubera ibirori.





