Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryasohoye raporo igaragaza ko Leta ya Koreya ya Ruguru ikomeje gukoresha igihano cy’urupfu ku bwinshi, harimo n’abarezwe kureba cyangwa gusakaza filime n’ibindi bihangano by’amahanga.
Raporo ivuga ko icyo gihugu gikomeje guhohotera abaturage bacyo mu buryo bukomeye, kibahatira imirimo y’agahato, kikabambura uburenganzira bw’ibanze. Ubuhamya bw’abarenga 300 bahunze icyo gihugu mu myaka icumi ishize bwerekanye ko kuva mu 2015 hashyizweho amategeko mashya atandatu yemerera ubutabera gukoresha urupfu, harimo n’ayahana kureba ibihangano biturutse hanze y’igihugu.
Bamwe mu bahunze batangaje ko kuva mu 2020 kwicisha abantu mu ruhame byiyongereye, aho abicwa bahindurwa isomo ku bandi. Kang Gyuri, wahunze mu 2023, yabwiye BBC ko inshuti ze eshatu zishwe nyuma yo gufatanwa filime zo muri Koreya y’Epfo, ndetse akaba yarabonye n’urubanza rwa mugenzi we w’imyaka 23 washyizwe mu cyiciro kimwe n’abacuruza ibiyobyabwenge.
Iyo raporo inibutsa ko ubwo Kim Jong Un yafataga ubutegetsi mu 2011, abaturage bari bizeye impinduka z’ubuzima bwiza n’izamuka ry’ubukungu. Ariko kuva mu 2019 yanze ibiganiro n’Uburengerazuba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agahitamo gushyira imbaraga mu ntwaro za kirimbuzi, imibereho y’abaturage yarushijeho kuzamba.
Abashatse ubuhungiro batangaje ko kubona ibyo kurya bihagije bidasanzwe, ndetse amafunguro atatu ku munsi yabaye inzozi. Ibi byarushijeho gukomera mu gihe cya Covid-19, ubwo inzara yishe abaturage batari bake. Leta yongeye gukandamiza amasoko atemewe abaturage bakuragamo amaramuko, inakaza ubugenzuzi ku mipaka, aho abasirikare bategetswe kurasa uwagerageje kwambuka.
Umwe mu bahunze yavuze ko ibi byose bigamije “gufunga amatwi n’amaso y’abaturage kugira ngo batagira ijwi rigaragaza kutishimira ubutegetsi.”
Komiseri Mukuru wa Loni ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, yavuze ko abaturage ba Koreya ya Ruguru bazakomeza kubaho mu bwoba n’igitugu gikomeye mu gihe ibi bikorwa bidahagaritswe.
Raporo ishimangira ko mu myaka icumi ishize Leta yigaruriye ububasha bwose, bityo abaturage batagifite amahitamo mu bukungu, politiki cyangwa imibereho, ndetse ikoranabuhanga ry’ubugenzuzi rikaba ryarahaye ubutegetsi ubushobozi bwo kubakandamiza kurushaho.




