Inzego z’umutekano mu Karere ka Karongi zataye muri yombi umukobwa witwa Nikuze Anita w’imyaka 24 nyuma yo gufatirwa mu gikorwa cyo gutunda ibicuruzwa bya magendu.
Uyu mukobwa yari afite amakarito 11 y’inzoga zizwi nka Simba n’ikizingo cy’amashashi akoreshwa mu gupfunyika isukari n’umunyu.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Umurenge wa Gishyita avuga ko uyu mukobwa yafatiwe mu Mudugudu wa Kabwenge, Akagari ka Kigarama. Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gishyita mu gihe hakomeje iperereza rigamije kumenya imvano n’abo yaba akorana na bo.
Bamwe mu baturage bo muri ako gace babwiye itangazamakuru ko akimara gufatwa yagaragaje ko atari ibye ahubwo yabizaniye abandi bantu. Ariko ngo yakomeje guhindagura ibisobanuro, rimwe akavuga ko abamwohereje babarizwa i Gishyita, ubundi akavuga ko bakomoka mu Murenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke, bigaragara ko yari arimo kujijisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Nsengiyumva Rwandekwe Songa, yavuze ko hakiri gukusanywa amakuru yose kugira ngo hamenyekane niba uyu mukobwa ari we wihariye ubucuruzi cyangwa se yarakoraga nk’intumwa y’abandi.
Yagize ati: “Turashaka kumenya neza ukuri kose ku by’uyu mukobwa. Ariko icy’ingenzi ni uko abaturage batanga amakuru, bigafasha inzego zishinzwe umutekano gukumira ibikorwa bya magendu.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda gushakira amaramuko mu bikorwa bitemewe n’amategeko, ahubwo bakifashisha inzira zemewe kuko ari zo zitanga umutekano n’iterambere rirambye.




