Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubije ku byemezo by’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Victoire Ingabire Umuhoza afungurwa byihuse, avuga ko u Rwanda ari igihugu cyigenga kitagengwa n’igitutu cy’amahanga, cyane cyane aho byaba bisa no kugarura ishusho y’ubukoloni.
Ibi byabaye nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, Inteko ya EU itoye umwanzuro usaba ibihugu birimo u Rwanda, Cyprus na Togo gufungura bamwe mu banyapolitiki bafunze. Ku Rwanda, by’umwihariko, iyi nteko yasabye ko Ingabire Victoire, uyobora ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya DALFA-Umurinzi, arekurwa nta mananiza.
Muri raporo yashyizwe ku rubuga rw’Inteko ya EU, hanavuzwemo ibirego by’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, abanyamakuru ndetse n’abagize imiryango itari iya Leta bakunze guhangayikishwa n’imyitwarire ibangamira uburenganzira bwabo, bamwe bakaba barafunzwe cyangwa bakandazwa.
Icyo cyemezo cyashyigikiwe n’abadepite 549, mu gihe babiri gusa bacyanze, abandi 41 bagahitamo kudatora.
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye abanyamakuru ati: “U Rwanda rufite ubusugire n’ubwigenge kuva rwava mu bukoloni. Nta mwanzuro w’Ubukoloni bushya ushobora guhindura uburyo ubutabera bwacu bukora.”
Ingabire Victoire ubu afungiye mu Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha no guteza imvururu, gucura imigambi igamije guhungabanya umutekano w’igihugu, ndetse no gushishikariza abaturage imyigaragambyo itemewe. Urukiko rwamaze gutegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza.




