Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Mumena, Umudugudu wa Katabaro habereye ubujura bwakurikiwe n’imirwano, ubwo abasore bari bitwaje intwaro gakondo bateje umutekano muke, abaturage bagatabaza inzego z’umutekano zikaza kubarwanya.
Mu ijoro ryakeye, aba basore bari bitwaje imihoro bazengurutse mu gace batangira gushaka kwiba abaturage. Nyuma irondo n’abashinzwe umutekano bahise bitabazwa, ariko abo basore barabarwanya niko kubatema.
Byabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro, ubwo aba basore babanje kugerageza kwiba telefoni z’abakobwa bari mu modoka.
Nyuma bajya guhagarika umugore wari avuye kuri moto, bamushikuza isakoshi atabaza avuga induru.
Umwe mu bashinzwe umutekano yagize ati:
“Ahagana saa yine z’ijoro numvise induru n’ijwi ry’amahoni ya moto mpita njya kureba. Nahise mpamagara irondo ariko ryari kure. Mbere y’uko rihagera, abajura bari bamaze kunyuraho sinabamenya, gusa nyuma irondo rigeze aho turagenda tugera aho imodoka yari iparitse tuhasanga abakobwa bamaze kwaka telefone duhita dukurikira ibyo bisambo”.
Ubu bujura ntibwahagarariye aho, kuko abashinzwe umutekano bafashe icyemezo cyo kurara bawucunze. Bamwe mu banyerondo bahuye n’abo basore bararwana, umwe muri bo atemwa ukuboko ndetse no ku munwa, mugihe undi ari kuzamuka ngo anyure ruguru bamukubise ibuye kumutwe.
Umwe mubambuwe telefone wari mu modoka yavuze uko byagenze ati:
“Badusanze turi mu modoka, basubira inyuma gato bafungura imiryango bakuramo imihoro bari bahishe mu makoti. Bahise batangira kutugera iyo mihoro , bankubita ikirindi cy’umuhoro mu maso, mugenzi wanjye bamukubita mu mutwe ariko ntitwakomeretse, batwatse amafaranga tubabwira ko ntayo, batubwira ko dufite telefoni, Bahise badusohora mu modoka, barazisaka barazibona bahita bigendera. Ni ubwa mbere nari mbonye abajura bibisha imihoro.”
Nyuma y’ibi, abashinzwe umutekano bahise bawukaza, ndetse bafatamo umwe mu bakekwaho ibyo bikorwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CIP Wellars Gahonzire, yemeje aya makuru asaba abakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kubireka kuko bitazihanganirwa.
Yanibukije abaturage ko bagomba kwirinda kwihanira ahubwo bagatanga amakuru ku gihe. Yavuze kandi ko abakomeretse bajyanywe kwa muganga barimo kwitabwaho.
CIP Gahonzire asoza yibutsa abaturage ko ubufatanye bwabo n’inzego z’umutekano ari bwo buryo bwo guhashya burundu bene ibi bikorwa, anashimangira ko iperereza rigikomeje kugira ngo abandi bakekwaho ubujura bafatwe bagezwe imbere y’ubutabera.




