Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe umugabo wari ufite amafaranga asaga ibihumbi 600 Frw yagombaga kwishyura amabuye y’agaciro acukurwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yafatanywe na bamwe mu bacukuzi 10 bari bagiye kumugurisha ibilo bitandatu bya gasegereti.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, mu Murenge wa Masoro, ubwo Polisi yari mu gikorwa cyo gukumira ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bukigaragara muri bimwe mu bice by’akarere.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko abaturage bagomba kwirinda kwishora muri bene ibi bikorwa kuko bigira ingaruka nyinshi ku buzima n’umutekano.
Yagize ati: “Ubucukuzi budakurikije amategeko bushobora guhungabanya ubuzima bw’ababukora bikabagwaho n’ibirombe cyangwa bakabukuramo indwara. Bukunze no guteza amakimbirane n’abaturage bangirizwa imirima, bigakurura urugomo n’umutekano muke. Ababufatiwemo bafungwa, bigatuma imiryango yabo ibura ababitunze.”
IP Ngirabakunzi yongeyeho ko ibikorwa byo gufata abadafata umwanzuro wo kureka ubu bucukuzi bikorwa buri munsi kandi Polisi idateze kubyihanganira.
Polisi yasabye abaturage kwirinda ibi bikorwa kuko bishyira ubuzima mu kaga kandi bikabangamira ituze ry’abaturage. Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu gihe iperereza rigikomeje.




