Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko ruri mu mushinga w’inyigo ugamije gushyiraho uburyo bushya bwo korohereza abafite Mutuelle de Santé bifuza serivisi zihariye. Abazahitamo ubu buryo bazajya batanga amafaranga yisumbuye ku musanzu usanzwe, bakabasha kubona ubundi bufasha bwihariye.
Ibi byatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025, mu kiganiro ubuyobozi bwa RSSB bwagiranye n’itangazamakuru.
Dr. Hitimana Regis, Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB, yavuze ko hari abantu bifuza guhabwa serivisi mu buryo bwihuse, badaciye mu nzira zisanzwe zikoreshwa n’abari muri Mutuelle.
Ati: “Turimo gutegura uburyo bwiswe CBHI+, aho umunyamuryango uzaba yifuza serivisi zihariye azajya yongeraho amafaranga. Urugero, ushaka kubona icyumba cyihariye cyangwa kubonana n’umuganga atabanje kunyura ku kigo nderabuzima. Uwo mwanya w’umuntu nawo ugomba gufatwa nk’agaciro.”
Yakomeje asobanura ko nubwo serivisi zizajya zitangwa muri CBHI+ zizaba ari izemewe na Mutuelle, uburyo bwo kuzihabwa buzaba bworoshye kandi bwihuse kurusha ibisanzwe. Ati: “Abazahitamo ubu buryo bazatanga amafaranga arenze ay’umusanzu usanzwe, natwe tukabaha serivisi ziri ku rutonde rwa Mutuelle ariko mu buryo bwihariye. Inyigo turimo kuyikora, vuba aha tuzashyira ahagaragara ibyavuye mu isuzuma.”
Ikibazo cy’ibura ry’imiti n’ingamba nshya
Ku kibazo cy’ibura ry’imiti gikunze kugaragara mu mavuriro, Dr. Hitimana yavuze ko RSSB iri gukorana n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima na Rwanda Medical Supply (RMS) kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.
Yagize ati: “Akenshi ibura ry’imiti riboneka cyane ku bigo nderabuzima, mu gihe uko ujya ku bitaro urutonde rw’imiti rwiyongera. Icyakora ikigo nderabuzima kidafite imiti cyaba gihagaritse imirimo. Ni yo mpamvu turi kuganira na RMS ndetse no gushaka abikorera bafite ubunararibonye mu bucuruzi bw’imiti kugira ngo bakorane n’ibitaro.”
RSSB yatangaje ko imaze kubona abafatanyabikorwa babiri bazatangira kugerageza iyi gahunda mu bitaro bike byakunze kugaragaramo ikibazo cy’ibura ry’imiti, hagamijwe kureba uko ishyirwa mu bikorwa ryakorwa neza.
Kuri ubu mu gihugu habarurwa ibigo nderabuzima birenga 510, ibitaro 57, amavuriro y’ibanze asaga 1,200, ibitaro bya Kaminuza bitandatu n’ibindi 10 byo ku rwego rwa kabiri bigiye gufungurwa mu Ntara zitandukanye.





